“Dufite Isi Imwe Rukumbi Tuyibungabunge Irusheho kuba nziza”- Imboni z’ibidukikije z’Akarere ka Bugesera
Bugesera, takiki ya 2 Kamena, 2022- Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) binyuze mu mushinga LDCFII cyahuje hamwe Imbini Z’ Ibidukikije, zisaga 533 zaturutse mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Bugesera. Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyari kigamije kubashishikariza kurengera ibidukikije no kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe kandi bakarushaho gukora ubukangurambaga.
Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa by’Icyumweru Cy’Ibidukikije cyatangiye 28 Gicurasi 2022 kigasozwa kuwa 05 Kamena 2022 ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije. Insanganyamatsiko y’ Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije mu mwaka wa 2022 (WED 2022) igira iti “Dufite Isi Imwe Rukumbi Tuyibungabunge/ Only One Earth”.
Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabasabye kubungabunga Isi batekereza kubazabakomokaho.
“Kwangiza ibidukikije bitugiraho ingaruka mbi. Birakwiye ko tugira uruhare mu kubungabunga Isi dutuye, kugira ngo abazadukomokaho bazasange ari nziza kdi itoshye. Abakigaragara bakora ibikorwa byo kwangiza ibidukikije, basa nkabari gutema ishami ry’igiti bicariye"
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Intara y’ Iburasirazuba, Jeanne Nyirahabimana, yabibukije ko bagomba gukora ubukangurambaga aho batuye n’ aho bari hose.
“Iyo ibidukikije byangiritse, ubuzima burononekara. Nyuma y’ ubutumwa twahawe mu ndirimbo no mu mukino buri wese agende acengeze muri bagenzibe umuco wo kubungabunga ibidukikije. Uko dukomeze ubukangurambaga ni ko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije byiyongera, Isi ikarushaho kuba nziza”
Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, Juliet Kabera, yashimye ubufatanye bw’ Intara y’ Iburasirazuba n’ Akarere ka Bugesera mu bikorwa byo kurengera ibidukikije biciye mu Imboni z'ibidukikije.
“Imboni z’ Ibidukikije ni umuyoboro mwiza w'ubukangurambaga aho batuye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y'ibihe. Turabashimira guhitamo kwita ku bidukikije, mukaba Imboni z’ibidikikije. Ibidukikije ni ibyacu, tugomba kubyitaho nabyo bikatugirira akamaro. Tugomba kwita ku isano kamere dufitanye n’ ibidukikije, dukoresha ku buryo burambye umutungo Kamere”
Imboni y’ Ibidukikije mu Murenge wa Rweru, Ntaganira Theogene, yashimiye iki gikorwa cy’ubukangurambaga, avuga ko we na bagenzi be bagiye gushyira akarusho mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije kandi ko bazaba imboni koko, nk’ uko twabihize.“Dufite Isi Imwe Rukumbi, Tuyibiungabunge Iruhseho kuba nziza” Iyi niyo ntego twihaye
Biciye mu ndirimbo no mu mukino "Ni Imwe Gusa", Abahanzi bo mu matsinda: Shalom Stars na Juru Live Band nabo batanze ubutumwa bwo kubungabura ibiyaga n'ibishanga, kurwanya isuri, guca amasashi na pulasitiki, kubungabunga amashyamba, gucunga neza imyanda, kubungabunga ikirere...
Mu butumwa bwatanzwe butandukanye basabwe:
END
Topics
More posts
From a degraded wetland to an educational and recreational eco-park in the heart of Rwanda’s capital city, Nyandungu is now open to the public.
On the sidelines of the Commonwealth Heads of Government Meeting in Kigali, leaders from across the Commonwealth have committed to working together to…
The Rwanda Environment Management Authority (REMA) through the Forest Landscape Restoration in Amayaga Region (Green Amayaga) Project, has on 29th…
The Gabon’s Minister of Forests, Ocean, Environment and Climate Change, Professor Lee White has on 24th June 2022 visited Nyandungu Eco Park, which…
The Governments of Rwanda and the United Kingdom together with the Presidency of the United Nations Climate Change Conference (COP26) have on 23rd…
COP President, the Rt. Hon. Alok Sharma MP, visited the Africa Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold-chain (ACES) during his…
The Rwanda Environment Management Authority (REMA), the Green Climate Fund (GCF) accredited entities and other development partners met today 16th…
The Rwanda Environment Management Authority (REMA) in partnership with United Nations Development Programme (UNDP) awarded youth and women with…
On 3rd June 2022, the Government of Rwanda and development partners celebrated the World Environment Day (WED) which is celebrated annually on 5th…