Nta ngaruka iruka rya Nyiragongo ryagize ku kiyaga cya Kivu – Ubushakashatsi bwa REMA

Ishami rishinzwe kugenzura ikiyaga cya Kivu ryo mu kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) ryatangaje ko nta mpungenge zihari z’uko gaz yo mu kiyaga cya Kivu yaturika kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye tariki 22 Gicurasi, ndetse n’imitingito yakurikiyeho.

Iryo shami ryemeje ayo makuru nyuma yo gufata ibipimo bitandukanye ku Kiyaga cya Kivu no kubisesengura, hagamijwe kureba niba hari ingaruka iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryaba ryaragize kuri icyo Kiyaga. Iryo genzura rigaragaza ko ikiyaga cya Kivu kimeze neza nk’uko cyahoze kuva na kera.

“Ibipimo byafashwe byagaragaje ko ubuzima mu mazi y’ikiyaga cya Kivu bwakomeje kuba bwiza ku rusobe rw’ibinyabuzima birimo na nyuma y’iruka rya Nyiragongo” nk’uko bigaragazwa na raporo y’ishami rya REMA rishinzwe kugenzura ikiyaga cya Kivu.

Itsinda ryafashe ibyo bipimo ku binyabutabire by’amazi y’ikiyaga cya Kivu birimo ubushyuhe, umwuka wa oxygen, chlorophyll na PH, ibisubizo bigaragaza ko Ikiyaga cya Kivu kimeze neza, kandi nta mpinduka cyagize mu gihe ibyo bipimo byafatwaga kuva tariki 22 kugeza kuri 27 Gicurasi 2021.

Mu gihe ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, abantu benshi bagaragaje impungenge z’uko iruka ryacyo n’imitingito yakurikiyeho bishobora kugira ingaruka ku kiyaga cya Kivu.

Igikoma gishyushye cyavaga muri icyo kirunga nticyerekeje mu cyerekezo ikiyaga cya Kivu giherereyemo, bikaba bitanga icyizere ko nta ngaruka zidasanzwe iruka rya Nyiragongo ryagize ku Kiyaga cya Kivu.

Imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo ariko yakanguye umworera n’ubundi wari usanzwe uhari ugana ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu

Umwuka nawo nta kibazo ufite

Kuva tariki 27 kugeza kuri 29 Gicurasi 2021, irindi tsinda rya REMA ryari mu karere ka Rubavu rigenzura niba nta ngaruka iruka rya Nyiragongo ryagize ku buziranenge bw’umwuka muri ako gace.

Mu gupima ubuziranenge bw’umwuka, iryo tsinda ryakoresheje imashini nka RAMPS na ATMOTRACK zafataga ibipimo amanywa n’ijoro hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba.

Iryo tsinda ryafashe ibipimo hagamijwe kureba ingano y’ibinyabutabire bya SO2, CO2, CO, O3, NO2, PM2.5, PM10, PM1, NH3 mu mwuka wo mu gice cyegereye ikirunga cya Nyiragongo, ndetse hanafata ibindi bipimo bifite aho bihuriye n’iteganyagihe birimo igipimo cy’ubushyuhe, ubuhehere, umuvuduko w’umuyagam ndetse n’icyerekezo cy’umuyaga.

Isesengura ry’ibyo bipimo ryagaragaje ko ingano y’ibyo binyabutabire byose mu mwuka iri ku bipimo byemewe. Amakuru ku buziranenge bw’umwuka kuri ubu araboneka ku rubuga rwa REMA (http://aq.rema.gov.rw) ndetse no kuri telefoni hifashishijwe porogaramu (Application) ya “Rwanda AQI” ku bakoresha telefoni zikoresha ikoranabuhanga rya Android.

Ishami rya REMA rishinzwe kugenzura ikiyaga cya Kivu rikomeje gukorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) ndetse n’abahanga mu byasiyansi ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kugenzura niba hari ikibazo cyagera ku Kiyaga cya Kivu biturutse ku mitingito ikomeje kuba nyuma y’iruka rya Nyiragongo.

Hagati aho ariko, Abaturarwanda n’abaturiye ikiyaga cya Kivu by’umwihariko barasabwa kwirinda amakuru y’ibihuha bagaha gusa agaciro amakuru bahabwa n’inzego zibishinzwe kuri iki kibazo.

Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu biyaga binini mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba, kikaba kiri ku mupaka ugabanya u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarai ya Congo. Amazi yo munsi y’icyo kiyaga arimo ibinyabutabire bya gaz methane (~55-60 km3) ndetse carbon dioxide (~300 km3), bivugwaho kuba bishobora guteza ibibazo ku baturiye icyo kiyaga mu gihe byaba bizamutse bikagera hejuru. Gusa ariko nanone, iyo gaze methane ni umutungo kamere ufite agaciro gakomeye kuko yatangiye no kuvomwa kugira ngo ikorwemo amashanyarazi mu Rwanda.

 

 

Whatsapp

Topics


More posts

RWANDA MARKS WORLD ENVIRONMENT DAY AFTER WEEKLONG CAMPAIGN PROMOTING SOLUTIONS TO PLASTIC POLLUTION

Rwanda has on June 5, 2023 joined the rest of the World to mark the World Environment Day (WED 2023), which is marked with the theme Beat Plastic…

Read more →

Rwanda and partners launch two projects to advance energy efficiency and sustainable cooling

The Government of Rwanda, through the Rwanda Environment Management Authority (REMA), the Food and Agriculture Organization (FAO) and the Green…

Read more →

REMA launches the Evidence-based Climate Reporting Initiative to advance climate research and reporting

The Rwanda Environment Management Authority (REMA) in collaboration with the African Institute of Mathematical Sciences (AIMS) have on May 19, 2023…

Read more →

National Ozone Officers meet in Kigali to discuss the implementation of Montreal Protocol and its Kigali Amendment

The Rwanda Environment Management Authority (REMA) in collaboration with the United Nations Environment Programme (UNEP)’s OzonAction has organized a…

Read more →

Minister Mujawamariya officiates the use of LPG donated to 20 schools by REMA through Green Amayaga Project

The Minister of Environment, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya has on 3rd May 2023 launched the use of Liquefied Petroleum Gas (LPG) for bulk cooking in…

Read more →

Delegates from across Africa meet in Kigali to Develop Priorities and Strategies for International Legally Binding Instrument to End Plastic Pollution

The Rwanda Environment Management Authority (REMA), in collaboration with the Environmental Investigation Agency (EIA) and the Center for…

Read more →

Rwanda elected to chair Platform of Environmental Protection Agencies in Africa

The first-ever roundtable meeting of Heads of Environmental Protection Agencies and Directors of Environment in Africa (EPAs) has elected Rwanda to…

Read more →

Rwanda to host African Heads of Environmental Protection Agencies to discuss common environmental challenges

Rwanda will from 7–8 March 2023 host the first meeting of the Heads of Environment Protection Agencies and Directors of Environment in Africa (EPAs). 

Read more →