Polisi y’u Rwanda yafashe amasashe atemewe afite agaciro karenga miriyoni 40

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yafashe amapaki 402,000 y’amasashe atemewe mu Rwanda. Ayo masashi yafashwe mu mukwabo polisi yakoze hagati ya tariki 11 na 14 Ugushyingo 2020, yari ajyanywe mu mujyi wa Kigali.

Uretse ayo masashe afite agaciro ka miriyoni 40,200,000 hanafashwe abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu kuyinjiza mu Rwanda mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Uruganda Soft Packaging runagura ibikoresho bya pulastiki kugira ngo bibyazwe ibindi bikoresho byakoreshwa mu buryo butangiza ibidukikije rwatangiye gutunganya ayo masashi kugira ngo anagurwe.

Ubuyobozi bwa REMA bwashimye ubufatanye bwa polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo guca amasashe n’ibindi bikoresho bya pulastiki bikoreshwa inshuro imwe.

Itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 9 y’iryo tegeko ivuga ko umuntu ukora amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ayo masashe n’ ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW).

Naho ingingo ya 10 ikavuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ni mu gihe umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa, naho umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe agahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa nk’uko ingingo ya 11 n’iya 12  z’iryo tegeko zibivuga.

Urwego rubifitiye ububasha ni rwo rugena uburyo bw’imicungire y’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe byambuwe ababikora, ababitumiza mu mahanga, ababiranguza cyangwa ababicuruza.

 

 

Whatsapp

Topics


More posts

Together, We can put an end to single-use plastics

The following was adapted from remarks given by the Minister of Environment, Vincent Biruta, at World Environment Day celebrations in Rwanda on 5 June…

Read more →

Ijambo rya Ministiri w’Ibidukikije ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

IPRC Kigali | 5 Kamena 2018

    Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
    Meya w’Akarere ka Kicukiro
   …

Read more →

Refusing single use plastics will make life and the planet better

Rwandans have been encouraged to avoid single-use plastics in order to reduce environmental pollution and save the planet from the dangers of plastic…

Read more →

Remarks by the Director General of REMA at Launch of the National Environment Week

Hon. Minister of Environment

Hon. Minister of Trade & industries

One UN country Residence Coordinator

CEO PSF

Development Partners

Government…

Read more →

Remarks by UN Resident Coordinator Dr Fode Ndiaye at Launch of National Environment Week

Nyakubahwa Minister of Environment, Dr. Vincent Biruta,

Honorable Ministers here present,

Senior Government Officials here present,

Honorable…

Read more →

Remarks by Minister of Environment at Launch of National Environment Week

Fellow Ministers,

One UN Resident Coordinator,

Private Sector Federation Chairperson,

Distinguished guests,

Ladies and gentlemen

Mwaramutse!

It…

Read more →