REMA yatangije gahunda nshya yo korohereza abifuza kugura ibikoresho bikonjesha bitangiza ikirere

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA cyatangije umushinga wa gahunda nshya izorohereza abashaka gutunga ibikoresho bikonjesha bizigama ingufu neza kandi bitangiza ikirere.

Ni uburyo bushya REMA yatangije ku bufatanye na Banki y’abaturage n’ishami ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu rishinzwe gucuruza amashanyarazi EUC. Abifuza ibyo bikoresho bazajya bahabwa inguzanyo yo kubigura bazishyura binyuze mu nyemezabwishyu y’umuriro w’amashanyarazi baguze buri kwezi.

Umushinga w'iyi gahunda waratangijwe, ariko gahunda nyir'izina ntiratangira, ikaba ikinozwa ku buryo biteganyijwe ko izatangira mu mpera z'uyu mwaka. Abacuruzi b'ibikoresho bikonjesha bazakorana n'iyi gahunda ubu bari gutoranywa. Nibamara gutoranywa gahunda itangiye abifuza kugura ibikoresho muri iyi gahunda bakazamenyeshwa aho babikura, ndetse n'ibiciro bizaba byumvikanyweho.

Gusa hazashyirwaho uburyo bwo guhitamo abazahabwa ibyo bikoresho ku nguzanyo, nk'urugero kuba ufite cash power kandi ukaba wakoreshaga umuriro mwinshi watuma ubasha kwishyura igikoresho wahawe ku nguzanyo kandi ukacyishyura mu gihe cyateganyijwe, n'ubundi buryo abantu bazamenyeshwa gahunda nyir'izina itangiye.

Umuntu wahawe igikoresho gikonjesha muri iyo gahunda, azajya yishyura binyuze mu mafaranga agura umuriro w'amashanyarazi, mu mafaranga yaguze umuriro hakavanwamo ayo kwishyura icyo gikoresho. 

Ibihugu byo mu gace ka Africa y’Uburasirazuba bifite ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, ibintu bituma n’abakenera firigo n’ibindi bikoresho bikonjesha baba benshi.

Ibikoresho bikonjesha ni ingenzi ku buzima, imibereho myiza no ku bukungu bw’ibyo bihugu, ariko nanone bikunze guteza ibibazo bijyanye no gukoresha umuriro mwinshi ndetse n’ingaruka bigira ku bidukikije.

Ibikoresho bikonjesha bitajyanye n’igihe bishobora gukoresha umuriro ukubye inshuro hagati y’ebyiri n’eshatu ugereranyije n’uw’ibikoresho bigezweho bikoresha, kandi ibyo bitagezweho kenshi biba bifite gaz zangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, kandi zikagira ingaruka ku buzima bwa muntu n’ubw’umubumbe muri rusange.

Mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Montreal asaba ibihugu kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, yavugururiwe i Kigali mu mwaka wa 2016, REMA yatangije gahunda igamije kunganira abantu kugira ngo babashe kugura firigo n’ibyuma bikonjesha bitangiza ikirere kandi bakabigura bitabagoye.

Muri iyi gahunda yiswe Rwanda Cooling Finance Initiative (R-COOL FI), abantu babyifuza bazajya bafata firigo n’ibyuma bikonjesha bihitiyemo mu buryo bw’inguzanyo, bazishyure binyuze ku muriro w’amashanyarazi baguze, aho bazajya bakatwa ijanisha ry’amafaranga yumvikanyweho ku mpande zombi bahabwe umuriro w’amafaranga asigaye.

Ubu buryo bwo kwishyura bwamaze kumvikanwaho na REMA, Bank y’Abaturage izatanga inguzanyo, abacuruza ibikoresho bikonjesha ndetse n’ikigo gishinzwe ingufu REG.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, avuga ko “Banki y’Abaturage y’u Rwanda iri kugira uruhare rukomeye kugira ngo iyi gahunda y’ingirakamaro igende neza. Ibikorwa nk’ibi by’ingirakamaro Bizana inyungu kuri buri ruhande bigira uruhare mu kugeza abantu kuri gahunda z’iterambere rirambye” nk’uko umuyobozi mukuru wa REMA akomeza kubivuga.

Yongeraho ko “ubufatanye hagati ya REG, Banki y’Abaturage n’andi mabanki ndetse n’abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga butazafasha gusa mu kuzigama amafaranga, ahubwo buzanafasha abantu kubona ibikoresho bikonjesha binyuze mu kwishyura inyemezabwishyu z’amashanyarazi”

Umuyobozi wa REG, Ron Weiss, yavuze ko uku gufasha abaturage kubona ibyuma bikoresha neza ingufu kandi ntibyangize ikirere bizafasha igihugu mu kugabanya amafaranga cyashoraga mu bikorwa byo gushyiraho andi masoko y’ingufu.

R-COOL FI ni gahunda ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA, igaterwa inkunga na gahunda yitwa United for Efficiency (U4E) y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije (United Nations Environment Programme) ndetse na fondasiyo yitwa Basel Agency for Sustainable Energy (BASE) hagamijwe guteza imbere ingufu zitangiza.

Kugeza mu mwaka wa 2024, biteganyijwe ko inguzanyo ingana na miriyoni enye z’amadolari ya Amerika izaba imaze gutangwa mu kugura ibikoresho bikonjesha bizigama ingufu kandi bidasohora imyuka ihumanya ikirere bibarirwa mu 12,500.

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA cyatangije uburyo bushya buzorohereza abashaka gutunga ibikoresho bikonjesha bikoresha ingufu neza kandi bitangiza ikirere.

Ni uburyo bushya REMA yatangije ku bufatanye na Banki y’abaturage n’ishami ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu rishinzwe gucuruza amashanyarazi EUCL. Abifuza ibyo bikoresho bazajya bahabwa inguzanyo yo kubigura bazishyura binyuze mu nyemezabwishyu y’umuriro w’amashanyarazi baguze buri kwezi.

Ibihugu byo mu gace ka Africa y’Uburasirazuba bifite ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, ibintu bituma n’abakenera firigo n’ibindi bikoresho bikonjesha baba benshi.

Ibikoresho bikonjesha ni ingenzi ku buzima, imibereho myiza no ku bukungu bw’ibyo bihugu, ariko nanone bikunze guteza ibibazo bijyanye no gukoresha umuriro mwinshi ndetse n’ingaruka bigira ku bidukikije.

Ibikoresho bikonjesha bitajyanye n’igihe bishobora gukoresha umuriro ukubye inshuro hagati y’ebyiri n’eshatu ugereranyije n’uw’ibikoresho bigezweho bikoresha, kandi ibyo bitagezweho kenshi biba bifite gaz zangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, kandi zikagira ingaruka ku buzima bwa muntu n’ubw’umubumbe muri rusange.

Mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Montreal asaba ibihugu kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, yavugururiwe i Kigali mu mwaka wa 2016, REMA yatangije gahunda igamije kunganira abantu kugira ngo babashe kugura firigo n’ibyuma bikonjesha bitangiza ikirere kandi bakabigura bitabagoye.

Muri iyi gahunda yiswe Rwanda Cooling Finance Initiative (R-COOL FI), abantu babyifuza bazajya bafata firigo n’ibyuma bikonjesha bihitiyemo mu buryo bw’inguzanyo, bazishyure binyuze ku muriro w’amashanyarazi baguze, aho bazajya bakatwa ijanisha ry’amafaranga yumvikanyweho ku mpande zombi bahabwe umuriro w’amafaranga asigaye.

Ubu buryo bwo kwishyura bwamaze kumvikanwaho na REMA, Bank y’Abaturage izatanga inguzanyo, abacuruza ibikoresho bikonjesha ndetse n’ikigo gishinzwe ingufu REG.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, avuga ko “Banki y’Abaturage y’u Rwanda iri kugira uruhare rukomeye kugira ngo iyi gahunda y’ingirakamaro igende neza. Ibikorwa nk’ibi by’ingirakamaro Bizana inyungu kuri buri ruhande bigira uruhare mu kugeza abantu kuri gahunda z’iterambere rirambye” nk’uko umuyobozi mukuru wa REMA akomeza kubivuga.

Yongeraho ko “ubufatanye hagati ya REG, Banki y’Abaturage n’andi mabanki ndetse n’abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga butazafasha gusa mu kuzigama amafaranga, ahubwo buzanafasha abantu kubona ibikoresho bikonjesha binyuze mu kwishyura inyemezabwishyu z’amashanyarazi”

Umuyobozi wa REG, Ron Weiss, yavuze ko uku gufasha abaturage kubona ibyuma bikoresha neza ingufu kandi ntibyangize ikirere bizafasha igihugu mu kugabanya amafaranga cyashoraga mu bikorwa byo gushyiraho andi masoko y’ingufu.

R-COOL FI ni gahunda ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA, igaterwa inkunga na gahunda yitwa United for Efficiency (U4E) y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije (United Nations Environment Programme) ndetse na fondasiyo yitwa Basel Agency for Sustainable Energy (BASE) hagamijwe guteza imbere ingufu zitangiza.

Kugeza mu mwaka wa 2024, biteganyijwe ko inguzanyo ingana na miriyoni enye z’amadolari ya Amerika izaba imaze gutangwa mu kugura ibikoresho bikonjesha bizigama ingufu kandi bidasohora imyuka ihumanya ikirere bibarirwa mu 12,500.

 

 

 

Whatsapp

Topics


More posts

Together, We can put an end to single-use plastics

The following was adapted from remarks given by the Minister of Environment, Vincent Biruta, at World Environment Day celebrations in Rwanda on 5 June…

Read more →

Ijambo rya Ministiri w’Ibidukikije ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

IPRC Kigali | 5 Kamena 2018

    Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
    Meya w’Akarere ka Kicukiro
   …

Read more →

Refusing single use plastics will make life and the planet better

Rwandans have been encouraged to avoid single-use plastics in order to reduce environmental pollution and save the planet from the dangers of plastic…

Read more →

Remarks by the Director General of REMA at Launch of the National Environment Week

Hon. Minister of Environment

Hon. Minister of Trade & industries

One UN country Residence Coordinator

CEO PSF

Development Partners

Government…

Read more →

Remarks by UN Resident Coordinator Dr Fode Ndiaye at Launch of National Environment Week

Nyakubahwa Minister of Environment, Dr. Vincent Biruta,

Honorable Ministers here present,

Senior Government Officials here present,

Honorable…

Read more →

Remarks by Minister of Environment at Launch of National Environment Week

Fellow Ministers,

One UN Resident Coordinator,

Private Sector Federation Chairperson,

Distinguished guests,

Ladies and gentlemen

Mwaramutse!

It…

Read more →