Kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba biri mu nyungu za buri wese

U Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba wizihijwe tariki 16 Nzeri 2020 hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Hashize imyaka 35 hatangijwe ingamba zo kurengera no kurwanya iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba. Isinywa ry’amasezerano ya Montreal yo kurengera ako kayunguruzo yasinywe mu mwaka wa 1987, ni imwe mu ntambwe zikomeye zatewe mu kurengera isi n’abayituye.

Mu myaka isaga 30 ishize, ibihugu byasinye ayo masezerano byagiye bigabanya ibikorwa byangizaga akayunguruzo k’imirasire y’izuba, birokora ubuzima bw’abantu babarirwa muri miriyoni ebyiri bashoboraga kuba barwara kanseri y’uruhu buri mwaka.

Uretse kurokora ubuzima bw’abantu, ingamba zo kurwanya iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba zanafashije mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, nk’uko umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije Patrick Karera yabivuze mu muhango wo kwizihiza uwo munsi.

Biteganyijwe ko hagati muri iki kinyejana cya 21, akayunguruzo k’imirasire y’izuba kazongera kumera nk’uko kahoze mu myaka ya 1980 kubera ingamba zashyizweho zo kukabungabunga.

Kuva u Rwanda rusinye amasezerano ya Montreal mu mwaka wa 2003 “ntabwo twatekerezaga ko u Rwanda rwakwakira inama ya 28 y’ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal” nk’uko Bwana Karera yakomeje abivuga.

Muri iyo nama yabaye mu kwezi k’Ukwakira 2016, hashyizwe umukono ku mavugurura yakorewe ayo masezerano, Kigali Amendment mu rurimi rw’icyongereza, hagamijwe gusaba ibihugu guca burundu ikoreshwa ry’ibinyabutabire byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, hemezwa gutangira gukoresha gaz karemano.

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacyo mu kurengera ibidukikije, cyakoze ibarura rigamije kureba ibikoresho bikonjesha biri mu Rwanda kugira ngo ibivuye mu ibarura bishingirweho mu gufata ingamba zo kuvana ku isoko ry’u Rwanda gaz zangiza.

Umuyobozi wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye avuga ko mu kugabanya iyo myuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba hashyizweho amategeko atandukanye agaragaza urutonde rw’imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba. Ati “gushyiraho itegeko ntibyari bihagije gusa, ahubwo hanabayeho gushyiraho uburyo bw’imikorere n’imikoranire n’inzego zitandukanye”

REMA ku bufatanye na Minisiteri y’ibidukikije yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga buhuriraho abacuruzi batumiza ibyo bikoresho mu mahanga, abashinzwe ibyinjira n’ibisohoka kuri za gasutamo n’abashinzwe ibijyanye n’ubuziranenge.

Mu gihe hatafatwa ingamba zihuse mu kurwanya no guhagarika ibikoresho byohereza imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, iyo myuka yazaba yariyongereye ku rugero rwa 95% mu mwaka wa 2050.

Inkuru nziza nk’uko ubuyobozi bwa REMA bubigaragaza, ni uko gukoresha ibikoresho bikonjesha bitohereza imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba bihendutse kuko bishobora gutuma abantu bazigama miriyarri hafi ibihumbi bitatu (2.9 trillion) z’amadorari kugeza mu mwaka wa 2050.

Umuyobozi wungirije wa REMA avuga ko kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba ari uruhare rwa buri wese, akavuga ko “Abanyarwanda muri rusange bakwiye kwirinda kugura ibikoresho bikonjesha bitemewe, abacuruzi nabo bakareka kwinjiza mu Rwanda ibyuma bikonjesha byakwangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, ndetse n’inzego za leta zigasabwa kumva ko ikibazo cy’iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba kitareba REMA gusa”

 

 

Whatsapp

Topics


More posts

Together, We can put an end to single-use plastics

The following was adapted from remarks given by the Minister of Environment, Vincent Biruta, at World Environment Day celebrations in Rwanda on 5 June…

Read more →

Ijambo rya Ministiri w’Ibidukikije ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

IPRC Kigali | 5 Kamena 2018

    Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
    Meya w’Akarere ka Kicukiro
   …

Read more →

Refusing single use plastics will make life and the planet better

Rwandans have been encouraged to avoid single-use plastics in order to reduce environmental pollution and save the planet from the dangers of plastic…

Read more →

Remarks by the Director General of REMA at Launch of the National Environment Week

Hon. Minister of Environment

Hon. Minister of Trade & industries

One UN country Residence Coordinator

CEO PSF

Development Partners

Government…

Read more →

Remarks by UN Resident Coordinator Dr Fode Ndiaye at Launch of National Environment Week

Nyakubahwa Minister of Environment, Dr. Vincent Biruta,

Honorable Ministers here present,

Senior Government Officials here present,

Honorable…

Read more →

Remarks by Minister of Environment at Launch of National Environment Week

Fellow Ministers,

One UN Resident Coordinator,

Private Sector Federation Chairperson,

Distinguished guests,

Ladies and gentlemen

Mwaramutse!

It…

Read more →