Abafite imodoka barasabwa kuzirinda gusohora imyotsi ihumanya umwuka

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wagatandatu tariki 05/09/2020 batangiye igikorwa cyo gusuzuma ingano y’imyotsi imodoka zisohora kandi bigakorerwa mu mihanda bitabaye ngombwa ko nyir’imodoka ayijyana ku kigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Ni igikorwa kiri muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gukangurira abafite imodoka gusuzumisha ingano y’imyotsi zisohora, kugira ngo zitarenza ibipimo ngenderwaho byemewe ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kuzirinda guhumanya ikirere n’umwuka abantu bahumeka.

Gusuzuma ingano y’imyotsi imodoka zisohora bibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwuka mwiza n’ikirere gikeye (UN International Day of Clean Air for Blue Skies) tariki 07 Nzeri 2020. Ni umunsi uzaba wizihijwe ku nshuro yambere, ku nsanganyamatsiko igiri iti “Umwuka mwiza ku Bose”

Imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu guhumanya umwuka mu mijyi myinshi hirya no hino ku isi. Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu mwaka wa 2018 ku bitera ihumana ry’umwuka mu Rwanda, yagaragaje ko ibinyabutabire bya Nitrogen Oxide (NOx), Particulate Matter 10 &2.5 (PM10 & PM2.5), Carbon Monoxide (CO) n’ibinyabutabire bya hydrocarbons bitatwitswe ari byo biza ku isonga mu bisohoka mu myotis iva mu binyabiziga bigahumanya umwuka abantu bahumeka.

Mugabo Modeste ushinzwe ibijyanye no kugenzura ihumana ry’ikirere mu kigo REMA avuga ko guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhashya ihumana ry’umwuka, zirimo gahunda yo gusuzuma kenshi ingano y’imyotsi imodoka zisohora, guca intege icanwa ry’inkwi n’amakara kugira ngo hakoreshwe gaz na biogas mu gucana, no guca itwikwa ry’amakara, imbagara n’ibishingwe.

Kugeza ubu hari sitasiyo zigera ku munani zisuzumirwaho ubuziranenge bw’umwuka mu Rwanda, Mugabo akavuga ko “n’ubwo mu Rwanda hari ihumana ry’umwuka bitaragera ku rugero rubi cyane ugereranyije na byinshi mu bihugu birimo n’ibyateye imbere”

Isuzumwa ry’ingano y’imyotsi imodoka zisohora kugeza ubu rikorwa n’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Motor-vehicle Inspection Centre) gikorera i Remera mu karere ka Gasabo. Icyo kigo cyatangiye mu mwaka wa 2008 gishyize imbere ibijyanye n’ubuziranenge bw’ibinyabiziga hagamijwe kwirinda impanuka.

Mu mwaka wa 2008 nibwo cyatangiye gupima n’ingano y’imyotsi imodoka zisohora, nk'uko bivugwa n'umuyobozi wungirije w'ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga, Chief Superintendent of Police (CSP) Bernardin Nsengiyumva. Ku ikubitiro ngo batangiye bapima ingano y'imyotsi iva mu modoka nini zikoresha mazout nyuma y'umwaka umwe gitangira no gusuzuma imodoka ntoya zikoresha lisansi, imodoka bigaragaye ko ifite ikibazo nyirayo akagirwa inama yo kuyikoresha.

CSP Nsengiyumva ati “Nka Polisi y’u Rwanda dufite uruhare mu kurengera ikirere n’ibidukikije, mu kazi dukora muri iki kigo harimo no kugenzura ibipimo by’imyotsi y’imodoka kugira ngo turebe ko iyo myotsi itazateza ikibazo cyo guhumanya ikirere. Iyo dusanze ibipimo biri hejuru nyir'ikinyabiziga tumugira inama yo kujya gukoresha imodoka akazagaruka tukamuha icyangombwa cy’ubuziranenge bw’ikinyabiziga cye”

Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga ngo gifite ubushobozi bwo gupima imodoka 500 ku munsi ariko muri zo 20% nizo bashobora gusanga zifite ikibazo cy’imyotsi ihumanya ikirere nk'uko CSP Nsengiyumva yakomeje abivuga.

Ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga imodoka igiye gushaka icyangombwa cy’ubuziranenge iyo basanze isohora imyotsi batayiha icyangombwa, ahubwo “basaba nyirayo kujya kuyikoresha mu igaraji ikibazo cyakemuka ikabona guhabwa icyangombwa cy’ubuziranenge gitangwa n’ikigo kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga"

 

 

 

Whatsapp

Topics


More posts

Together, We can put an end to single-use plastics

The following was adapted from remarks given by the Minister of Environment, Vincent Biruta, at World Environment Day celebrations in Rwanda on 5 June…

Read more →

Ijambo rya Ministiri w’Ibidukikije ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

IPRC Kigali | 5 Kamena 2018

    Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
    Meya w’Akarere ka Kicukiro
   …

Read more →

Refusing single use plastics will make life and the planet better

Rwandans have been encouraged to avoid single-use plastics in order to reduce environmental pollution and save the planet from the dangers of plastic…

Read more →

Remarks by the Director General of REMA at Launch of the National Environment Week

Hon. Minister of Environment

Hon. Minister of Trade & industries

One UN country Residence Coordinator

CEO PSF

Development Partners

Government…

Read more →

Remarks by UN Resident Coordinator Dr Fode Ndiaye at Launch of National Environment Week

Nyakubahwa Minister of Environment, Dr. Vincent Biruta,

Honorable Ministers here present,

Senior Government Officials here present,

Honorable…

Read more →

Remarks by Minister of Environment at Launch of National Environment Week

Fellow Ministers,

One UN Resident Coordinator,

Private Sector Federation Chairperson,

Distinguished guests,

Ladies and gentlemen

Mwaramutse!

It…

Read more →