Abanyarwanda barakangurirwa kwirinda ibyahumanya umwuka n’ikirere

Kigali, Tariki 04 Nzeri 2020 – Uyu mwaka u Rwanda ruzifatanya n’isi kwizihiza ku nshuro ya mbere umunsi mpuzamahanga w’Umwuka Mwiza n’ Ikirere Gikeye. Uyu munsi wemejwe n’inama ya 74 y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateranye ku wa 19 Nzeri 2019. 

Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’Umwuka Mwiza n’Ikirere Gikeye, igira iti “Umwuka mwiza kuri bose”. Iyi nsanganyamatsiko iributsa abatuye isi inshingano bafite yo kurwanya no gukumira ibitera ihumana ry’umwuka n’ikirere, kuko biri mu bitera ingaruka zishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, zihungabanya ubuzima bwa muntu n’ibikorwa bye.

U Rwanda nk’igihugu, na rwo ruhura n’ingaruka z’ihumana ry’umwuka zirimo indwara z’ubuhumekero, iz’umutima, na kanseri, kuri ibyo hakiyongeraho ubushyuhe bukabije n’imihindagurikire y’ikirere ikurikirwa n’ibiza bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Izo mbogamizi zaragaragajwe mu nyigo yerekana uko ikibazo cy’ihumana ry’umwuka rihagaze mu Rwanda.   Iyi ni yo mpamvu u Rwanda ruzifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwuka mwiza n’ikirere gikeye, hakorwa ubukangurambaga kugira ngo buri muturarwanda afate ingamba zikwiye zo kurwanya ihumana ry’umwuka.

Iyi nyigo yerekana uko ikibazo cy’ihumana ry’umwuka rihagaze mu Rwanda igaragaza ko mu Rwanda, ibinyabiziga biza ku isonga mu  guhumanya umwuka mu bice by’imijyi, gucana inkwi, amakara no gutwika imyanda n’ibishingwe nabyo bikaba biri mu biza imbere mu guhumanya ikirere mu bice by’ibyaro

Mu rwego rwo guhanga n’ ibibazo biterwa n’ ihumana ry’ ikirere, u Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye zirimo kurwanya imihindagurikire y’ibihe, bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030 imyuka itera ukwiyongera k’ubushyuhe ku isi izagabanukaho 38%

Muri gahunda ya Guvernoma y'imyaka irindwi y'impinduka zo kwihutisha amajyambere y'ubukungu (NST1), biteganyijwe ko Abaturarwanda bazashishikarizwa kwitabira gukoresha ingufu zidahumanya zirimo gaz, biogas, ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ubundi buryo butangiza ibidukikije.

Ibyo bigamije kugabanya ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mashyamba, bikazagabanuka kugeza nibura ku rugero rwa 42% mu 2024 bivuye kuri 79.9% mu 2018, nk’uko bivugwa na Juliet Kabera, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA.

Leta y’u Rwanda kandi yanashyizeho politiki yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, hashyirwaho amategeko n’amabwiriza yo kubungabunga umwuka mwiza, by’umwihariko hakaba harashyizweho itegeko n° 18/2016 ryo ku wa 18/05/2016 rigenga uburyo bwo kubungabunga ubwiza bw’umwuka no gukumira ihumana ry’ikirere mu Rwanda.

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye kandi, hamaze gushyirwaho sitasiyo icyenda zifashishwa mu kumenya no gutanga amakuru y’uko igihugu gihagaze mu bijyanye n’ihumana ry’ikirere. Ayo makuru akaba ava mu bipimo bifatirwamu bice bitandukanye by’igihugu hashingiwe ku bipimo ngenderwaho by’ubuziranenge bw’umwuka.

Leta y’u Rwanda kandi yanashyigikiye imishinga yo gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi nka Empasand na Volkswagen.

Umuyobozi mukuru w’ikigo REMA avuga ko kugira ngo umwuka mwiza ugera kuri bose bisaba ko buri Munyarwanda afata ingamba, kuko ibihumanya umwuka ari ibikorwa bya muntu. 

Mu ngamba zo kubungabunga umwuka mwiza harimo kureka gucana inkwi n’amakara kuko bitera inyotsi ihumanya, kwirinda gutwika amashyamba, ibihuru, n’imyanda mu buryo butemewe, gukoresha ibinyabiziga bidasohora imyotsi ihumanya umwuka kandi bigakorerwa isuzuma buri gihe, gukoresha amagare no kugenda n’amaguru aho bishoboka, kandi abantu bakitabira gukoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Kuri ibyo haniyongeraho kubahiriza amabwiriza yo gufata imyotsi iva mu nganda, gutera ibiti no kubungabunga amashyamba ayungurura umwuka.

 

 

 

Whatsapp

Topics


More posts

Together, We can put an end to single-use plastics

The following was adapted from remarks given by the Minister of Environment, Vincent Biruta, at World Environment Day celebrations in Rwanda on 5 June…

Read more →

Ijambo rya Ministiri w’Ibidukikije ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

IPRC Kigali | 5 Kamena 2018

    Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
    Meya w’Akarere ka Kicukiro
   …

Read more →

Refusing single use plastics will make life and the planet better

Rwandans have been encouraged to avoid single-use plastics in order to reduce environmental pollution and save the planet from the dangers of plastic…

Read more →

Remarks by the Director General of REMA at Launch of the National Environment Week

Hon. Minister of Environment

Hon. Minister of Trade & industries

One UN country Residence Coordinator

CEO PSF

Development Partners

Government…

Read more →

Remarks by UN Resident Coordinator Dr Fode Ndiaye at Launch of National Environment Week

Nyakubahwa Minister of Environment, Dr. Vincent Biruta,

Honorable Ministers here present,

Senior Government Officials here present,

Honorable…

Read more →

Remarks by Minister of Environment at Launch of National Environment Week

Fellow Ministers,

One UN Resident Coordinator,

Private Sector Federation Chairperson,

Distinguished guests,

Ladies and gentlemen

Mwaramutse!

It…

Read more →