Abanyarwanda barakangurirwa kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima

Buri mwaka, ku wa 05 Kamena isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije. Mu Rwanda bimaze kuba umuco  ko uyu munsi ubanzirizwa n’icyumweru giharirwa  ibikorwa bigamije ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije. Iki cyumweru kikaba giteganijwe gutangira ku wa 28 Gicurasi gisonzwe ku wa 05 Kamena, hanizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije.  

Uyu mwaka, Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije uzizihizwa hazirikanwa insanganyamatsiko  igira iti: “ Igihe kirageze : Twite ku Rusobe rw’Ibinyabuzima” -“Biodiversity: Time for Nature”.

Iyi nsanganyamatsiko ifite ubutumwa bukangurira buri wese ko agomba kuzirikana isano kamere muntu afitanye n’ibidukikije by’umwihariko urusobe rw’ibinyabuzima abereye ku isonga. Ariko kandi akaba ariwe unagira uruhare runini mu gutuma ruhungabana.

Misitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yagize ati:

“Muri iki gihe, isi yugarijwe n’ibihe bidasanzwe bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyaje cyiyongera ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe. Byagagaye ko ibikorwa bya muntu mu rugamba rw’iterambere byarushijeho gutuma habaho iyangirika ry’ibidukikije harimo n’urusobe rw’ibinyabuzima ku rugero rutigeze kubaho mu mateka ya muntu, ndetse 1/4 cy’ibi binyabuzima bikaba bishobora kuzima burundu ku isi mu myaka icumi iri imbere mu gihe hatagize igikorwa mu kubibungabunga”.

Ibikorwa by’iki cyumweru bizibanda cyane ku bukangurambaga bugamije kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima. Ikibazo cy’iyangirika ry’urusobe rw’ibinyabuzima n’indiri zarwo cyugarije isi muri rusange n’u Rwanda rurimo, ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurubungabunga no gusubiranya indiri zarwo aho zangiritse.

Umuyobozi mMukuru wa REMA, Madamu Juliet Kabera aragira ati:  

“Muri iki cyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, uruhare rwa buri wese ni ngombwa kugira ngo twite ku rusobe rw’ibinyabuzima, turubyaze umusasaruro tutarwangiza kandi tuzirikana akamaro karwo ku buzima bwacu no mu bukungu bw’igihugu”.

U Rwanda nk’igihugu giha agaciro ibidukikije rwashyizeho ingamba zo kubungabunga ibidukikije muri rusange  n’urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko.

-    Mu mwaka wa 1992, rwemeje amasezerano  mpuzamahanga yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima yasinyiwe I Rio de Janeiro muri Brezil;
-    Rwemeje kandi amasezerano y’inyongera (protocol) atandukanye arimo aya Colombia, yo kubungabungabunga umutekano w’urusobe rw’ibinyabuzima mu mwaka wa 2007;
-    Muri  2007 kandi rwemeza aya Ramsar muri Irani agamije kubungabunga ahantu hahehereye;
-    Muri 2007 kandi rwemeje amasezeramo ya Bon mu Budage agamije kubungabunga inyamaswa z’igaszo zimuka, mu gihe mu mwaka wa 1980 rwari rwemeje  aya Washington, aca ubucuruzi bw’inyamaswa zirinzwe.

Aya masezerano yashyizwe mu bikorwa hasanwa indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zari zarangiritse nk’ igishanga cya Rugezi, gifatiye runini ubukungu bw’igihugu, Parike y'igihugu  ya Mukura na Gishwati, hakomeza kandi kubungwabungwa n’izindi pariki.

Hateguwe kandi hashyirwa mu bikorwa imishinga inyuranye igamije kwifashisha urusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo duhangane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Aha twavuga nk’umushinga LDCF ugamije kubaka ubudahangarwa bw’abaturage bagerwaho n’ingaruka z’iyangirika ry’ibiyaga, amashyamba n’umukenke hifashishijwe gusubiranya indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima.

U Rwanda rwashyizeho politiki n’ingamba zigamije kubungabunga no kurwanya igabanuka ry’urusobe rw’ibinyabuzima. Mu ntego  z'Icyerekezo 2050, biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba  mu bihugu bifite iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi ryihanganira  imihindagurikire y’ibihe. U Rwanda ruherutse kandi  gutangaza ingamba  zivuguruye z'ibikorwa rwiyemeje  mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% mu myaka icumi iri imbere (Nationally Determined Contribution) ndetse rwanayitanze mu Muryango w'Abibumbye rukaba ari cyo igihugu cya mbere muri Afurika gitanze izi ngamba


Ku bindi bisobanuro mwabaza:
UMUBYEYI Josée
CPRO/Minisiteri y’ ibidukikije
Tel: 0788455198
Email: jumubyeyi@environment.gov.rw

cg

Germaine MUKASIBO
CPRO/REMA
Tel: 0788775456
Email: gmukaasibo@rema.gov.rw/ gmukasibo@gmail.com

 

 

 

 

Whatsapp

Topics


More posts

Together, We can put an end to single-use plastics

The following was adapted from remarks given by the Minister of Environment, Vincent Biruta, at World Environment Day celebrations in Rwanda on 5 June…

Read more →

Ijambo rya Ministiri w’Ibidukikije ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

IPRC Kigali | 5 Kamena 2018

    Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
    Meya w’Akarere ka Kicukiro
   …

Read more →

Refusing single use plastics will make life and the planet better

Rwandans have been encouraged to avoid single-use plastics in order to reduce environmental pollution and save the planet from the dangers of plastic…

Read more →

Remarks by the Director General of REMA at Launch of the National Environment Week

Hon. Minister of Environment

Hon. Minister of Trade & industries

One UN country Residence Coordinator

CEO PSF

Development Partners

Government…

Read more →

Remarks by UN Resident Coordinator Dr Fode Ndiaye at Launch of National Environment Week

Nyakubahwa Minister of Environment, Dr. Vincent Biruta,

Honorable Ministers here present,

Senior Government Officials here present,

Honorable…

Read more →

Remarks by Minister of Environment at Launch of National Environment Week

Fellow Ministers,

One UN Resident Coordinator,

Private Sector Federation Chairperson,

Distinguished guests,

Ladies and gentlemen

Mwaramutse!

It…

Read more →