Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije: Igihe kirageze ngo tuzirikane ububi bwa plastiki mu mibereho yacu

Kuri uyu wa 05 Kamena, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, uyu ukaba ari umwanya wo kuganira ku bibazo bibangamira ibidukikije. Uyu mwaka hibanzwe ku ihumana ry’ibidukikije riterwa na pulasitiki.

Ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije mu Rwanda byashoje Icyumweru cyahariwe Kwita ku Bidukikije, cyaranzwe n’ubukangurambaga ku kurwanya ihumana ry’ibidukikije riterwa na pulasitiki no kugabanya umutwaro w’ihumana riterwa no gukoresha pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe, haba ku bidukikije ndetse no ku buzima.

Minisitiri w’Ibidukikije, Vincent Biruta yagize ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo gufata ingamba zihamye zo gukumira ihumana ry’ibidukikije riterwa na plastiki; cyane cyane irikomoka ku ikoreshwa rya plastiki zikoreshwa rimwe gusa tukazijugunya. Ubukangurambaga bwo kugabanya ikoreshwa rya plastiki buratwibutsa ko twese uko turi hano dufite uruhare mu kubungabunga ibidukikije duhitamo gukoresha ibikoresho biramba kandi bitangiza ibidukikije.  Ubufatanye bw’inzego za leta, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abaturarwanda bose muri rusange nibwo buzatuma tugera kuri iyi ntego.”

Yongeyeho ati, “Ntibisaba ko Leta ishyiraho itegeko rica plastiki ngo dukunde tuzireke cyangwa tugabanye ikoreshwa ryazo aho bitari ngombwa.Biradusaba gusa guhindura imyumvire n’imigenzereze, tugahitamo ibikoresho bitangiza isi dutuye. Buri wese afite icyo ashobora gukora kandi kitamuhenze”.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije mu Rwanda wizihijwe hakorwa ibikorwa binyuranye bishingiye ku nsangayamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Turwanye ihumana ry’ibidukikije riterwa na pulasitiki”. Iyi nsanganyamatsiko irahamagarira Leta, inganda, abaturage muri rusange, n’abantu ku giti cyabo gufatanya mu rugamba rwo kugabanya ikoreshwa rya pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe.

Mu kwizihiza uyu Munsi hanatangijwe ubukangurambaga ku kuvangura imyanda ya pulasitiki no gukusanya amacupa ya pulasitiki hashyirwaho ibijuguywamo imyanda ya plastiki mu bice binyuranye, imurika ry’ibikoresho bisimbura ibya pulasitiki byakozwe muri pulasitiki zanaguwe hagamijwe kugaragaza ibishya byahanzwe mu  gauge mu rwego rwo kunagura za pulasitiki no guhemba abatsinze amarushanwa ku kwita ku bidukikije mu mashuri.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, Eng. Coletha Ruhamya yagize ati “Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije ntabwo ari umunsi wo kwishima no kwizihiza ibidukikije gusa. Ni n’umwanya wo kongera gutekereza ku isano dufitanye n’ibidukikije n’uko twarushaho guteza imbere igihugu cyacu mu buryo butangiza ibidukikije”.

Yongeye agira ati “Uyu mwaka, turazirikana ikibazo cyumvikana cyane kandi kibangamiye ibidukikije muri iki gihe cyacu: ihumana ry’ibidukikije riterwa na pulasitiki. Dukeneye gukorera hamwe kugira ngo tubonere iki kibazo igisubizo kirambye. Kureka gukoresha pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe tukazisimbuza ibindi bikoresho biramba ni cyo gishoro cy’ibanze ku hazaza h’isi yacu.

Buri mwaka, mu isi hakorwa miliyoni z’amatoni ya pulasitiki, inyinshi muri zo ntizinagurwa ngo zikorwemo ibindi bikoresho. Izi pulasitiki iyo zimaze gukoreshwa zijugunywa mu bimpoteri, imigezi, ibiyaga,inyanja cyangwa mu miyoboro y’amazi aho zishobora gucikagurikamo uduce duto cyane tukabyara ibinyabutabire bihumanya bigenda bikajya mu byo turya no mu mazi.

Mu myaka isaga icumi ishize, u Rwanda rwagiye rukora ubukangurambaga ku bijyanye n’inyungu z’ubuzima butarangwamo pulasitiki hagamijwe kurengera ibidukikije no gusigasira ubuzima. Mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwahagaritse itumizwa, ikorwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’amasashi ya pulasitiki. Guharika ikoreshwa ry’amasashi pulasitiki mu Rwanda, byarafashije mu byerekeye isuku yiyongera, kandi byongera amahirwe y’ishoramari n’iterambere, cyane cyane mu bijyanye no gukora ibikoresho bipfunyikwamo bitangiza ibidukikije no kunagura pulasitiki zakoreshejwe.

Uyu munsi twese turahamagarirwa gutera indi ntambwe twerekeza mu kubaho ubuzima buzira pulastiki: kubaho ubuzima butarangwamo pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe zikajugunywa bizatuma dutanga umusanzu mu guhindura isi ahantu heza, mu gihe cya none no mu bihe bizaza.

Whatsapp

Topics


More posts

Together, We can put an end to single-use plastics

The following was adapted from remarks given by the Minister of Environment, Vincent Biruta, at World Environment Day celebrations in Rwanda on 5 June…

Read more →

Ijambo rya Ministiri w’Ibidukikije ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

IPRC Kigali | 5 Kamena 2018

    Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
    Meya w’Akarere ka Kicukiro
   …

Read more →

Refusing single use plastics will make life and the planet better

Rwandans have been encouraged to avoid single-use plastics in order to reduce environmental pollution and save the planet from the dangers of plastic…

Read more →

Remarks by the Director General of REMA at Launch of the National Environment Week

Hon. Minister of Environment

Hon. Minister of Trade & industries

One UN country Residence Coordinator

CEO PSF

Development Partners

Government…

Read more →

Remarks by UN Resident Coordinator Dr Fode Ndiaye at Launch of National Environment Week

Nyakubahwa Minister of Environment, Dr. Vincent Biruta,

Honorable Ministers here present,

Senior Government Officials here present,

Honorable…

Read more →

Remarks by Minister of Environment at Launch of National Environment Week

Fellow Ministers,

One UN Resident Coordinator,

Private Sector Federation Chairperson,

Distinguished guests,

Ladies and gentlemen

Mwaramutse!

It…

Read more →