| LDCF-II |

“Dufite Isi Imwe Rukumbi Tuyibungabunge Irusheho kuba nziza”- Imboni z’ibidukikije z’Akarere ka Bugesera

Bugesera, takiki ya 2 Kamena, 2022- Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) binyuze mu mushinga LDCFII cyahuje hamwe Imbini Z’ Ibidukikije, zisaga 533 zaturutse mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Bugesera. Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyari kigamije kubashishikariza kurengera ibidukikije no kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe kandi bakarushaho gukora ubukangurambaga.

Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa by’Icyumweru Cy’Ibidukikije cyatangiye 28 Gicurasi 2022 kigasozwa kuwa 05 Kamena 2022 ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije. Insanganyamatsiko y’ Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije mu mwaka wa 2022 (WED 2022) igira iti “Dufite Isi Imwe Rukumbi Tuyibungabunge/ Only One Earth”.

Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabasabye kubungabunga Isi batekereza kubazabakomokaho.

“Kwangiza ibidukikije bitugiraho ingaruka mbi. Birakwiye ko tugira uruhare mu kubungabunga Isi dutuye, kugira ngo abazadukomokaho bazasange ari nziza kdi itoshye. Abakigaragara bakora ibikorwa byo kwangiza ibidukikije, basa nkabari gutema ishami ry’igiti bicariye"

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Intara y’ Iburasirazuba, Jeanne Nyirahabimana, yabibukije ko  bagomba gukora ubukangurambaga aho batuye n’ aho bari hose.

“Iyo ibidukikije byangiritse, ubuzima burononekara. Nyuma y’ ubutumwa twahawe mu ndirimbo no mu mukino buri wese agende acengeze muri bagenzibe umuco wo kubungabunga ibidukikije.  Uko dukomeze ubukangurambaga ni ko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije byiyongera, Isi ikarushaho kuba nziza”

Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, Juliet Kabera,  yashimye ubufatanye   bw’ Intara y’ Iburasirazuba n’ Akarere ka Bugesera mu bikorwa byo kurengera ibidukikije biciye mu Imboni z'ibidukikije.

“Imboni z’ Ibidukikije ni umuyoboro mwiza w'ubukangurambaga aho batuye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y'ibihe. Turabashimira guhitamo kwita ku bidukikije, mukaba Imboni z’ibidikikije.  Ibidukikije ni ibyacu, tugomba kubyitaho nabyo bikatugirira akamaro. Tugomba kwita ku isano kamere dufitanye n’ ibidukikije, dukoresha ku buryo burambye umutungo Kamere”

Imboni y’ Ibidukikije mu Murenge wa Rweru, Ntaganira Theogene, yashimiye iki gikorwa cy’ubukangurambaga, avuga ko we na bagenzi be bagiye gushyira akarusho mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije kandi ko bazaba imboni koko, nk’ uko twabihize.“Dufite Isi Imwe Rukumbi, Tuyibiungabunge Iruhseho kuba nziza” Iyi niyo ntego twihaye

Biciye mu ndirimbo no mu mukino "Ni Imwe Gusa", Abahanzi bo mu matsinda: Shalom Stars na Juru Live Band nabo batanze ubutumwa bwo kubungabura ibiyaga n'ibishanga, kurwanya isuri, guca amasashi na pulasitiki, kubungabunga amashyamba, gucunga neza imyanda, kubungabunga ikirere...

Mu butumwa bwatanzwe butandukanye basabwe:

  • Kurwanya isuri;
  • Gukumira no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, twirinda gutwika amashyamba n’imyanda;
  • Kubungabunga no gukoresha neza ibishanga, imigezi, ibiyaga n’amashyamba;
  • Gushimangira umuco wo kwirinda ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibikoresho bikozwe muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe;
  • Kubahiriza intera iteganyijwe n’ itegeko ry ibidukikije uvuye ku migezi n’inzuzi (10m uvuye ku migezi, 50m uvuye ku biyaga)
  • Kwirinda gushyira ibikorwa bitemewe mu bishanga no kwirinda kwangiza ibikorwa byakozwe mu kubungabunga ingengero z’ibiyaga n’imigezi (Buffer zone)
  • Gucunga imyanda hashyirwaho ibimoteri rusange.
  • Gukorana n’inzego  zitandukanye no gutanga amakuru ku gihe ajyanye naho ibigize ibidukikije biri kwanginzwa;
  • Gukora ubukangurambaga bujyanye no kubungabunga ibidukikije aho dutuye.

END

Whatsapp

Topics


More posts

Together, We can put an end to single-use plastics

The following was adapted from remarks given by the Minister of Environment, Vincent Biruta, at World Environment Day celebrations in Rwanda on 5 June…

Read more →

Ijambo rya Ministiri w’Ibidukikije ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

IPRC Kigali | 5 Kamena 2018

    Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
    Meya w’Akarere ka Kicukiro
   …

Read more →

Refusing single use plastics will make life and the planet better

Rwandans have been encouraged to avoid single-use plastics in order to reduce environmental pollution and save the planet from the dangers of plastic…

Read more →

Remarks by the Director General of REMA at Launch of the National Environment Week

Hon. Minister of Environment

Hon. Minister of Trade & industries

One UN country Residence Coordinator

CEO PSF

Development Partners

Government…

Read more →

Remarks by UN Resident Coordinator Dr Fode Ndiaye at Launch of National Environment Week

Nyakubahwa Minister of Environment, Dr. Vincent Biruta,

Honorable Ministers here present,

Senior Government Officials here present,

Honorable…

Read more →

Remarks by Minister of Environment at Launch of National Environment Week

Fellow Ministers,

One UN Resident Coordinator,

Private Sector Federation Chairperson,

Distinguished guests,

Ladies and gentlemen

Mwaramutse!

It…

Read more →