Toni zisaga 10.5 z’amasashi zafashwe zinjizwa mu Rwanda mu buryo butemewe
Amapaki asaga ibihumbi 70 y’amasashi yo gupfunyikamo yafatiwe mu ntara y’Amajyaruguru mu bihe bitandukanye yinjizwa mu Rwanda mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Ayo masashi apima toni zisaga 10,5 yafashwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Kuri uyu wakane tariki 03 Gashyantare 2022 ayo masashi yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) nacyo kiyashyikiriza uruganda rwa AgroPlast Ltd kugira ngo ruyacagagure mbere y’uko anagurwa agakorwamo ibindi bikoresho bikoreshwa inshuro nyinshi.
Ayo masashe afashwe mu gihe ikigo REMA gikomeje gukora ubugenzuzi bugamije kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ribuza ikoreshwa ry’amasashi mu Rwanda.
Iryo tegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa.
Iryo tegeko rivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Naho umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ubuyobozi bw’ikigo REMA burashimira inzego zose zigira uruhare mu iyubahirizwa ry’iri tegeko, bukanibutsa ko amasashe atemewe bushishikariza Abaturarwanda gukoresha ibiyasimbura.
Bamwe mu baturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’amasashe bemeza ko abatarumva ububi bwayo bakwiye guhindura imyumvire, nk’uko bivugwa na Mwiseneza Adrien wo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera.
Agira ati “Ariya masashe aratubangamiye kuko n’iyo amatungo ayariye arapfa ndetse no mu mirima usanga aho ari imyaka idashobora kwera kuko abuza amazi kwinjira mu butaka, n’igihingwa wateye ntikibashe gushora imizi mu butaka ngo kivome ibigitunga iyo gihuye n’isashi. Turifuza ko hakongerwa ibihano ku bakomeje kuyakwirakwiza kuko baba bangiza ibidukikije”
Ikigo REMA kivuga ko abantu bakwiye guhindura imyumvire ku buryo bwo gupfunyika, kuko mu gihe amasashi acyinjizwa mu gihugu mu buryo butemewe bizakomeza kuba imbogamizi mu kugera kuri gahunda z’iterambere rirambye.
Topics
More posts
The following was adapted from remarks given by the Minister of Environment, Vincent Biruta, at World Environment Day celebrations in Rwanda on 5 June…
IPRC Kigali | 5 Kamena 2018
Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
Meya w’Akarere ka Kicukiro
…
Rwandans have been encouraged to avoid single-use plastics in order to reduce environmental pollution and save the planet from the dangers of plastic…
Hon. Minister of Environment
Hon. Minister of Trade & industries
One UN country Residence Coordinator
CEO PSF
Development Partners
Government…
Nyakubahwa Minister of Environment, Dr. Vincent Biruta,
Honorable Ministers here present,
Senior Government Officials here present,
Honorable…
Fellow Ministers,
One UN Resident Coordinator,
Private Sector Federation Chairperson,
Distinguished guests,
Ladies and gentlemen
Mwaramutse!
It…