Rema Yatangije Gahunda Ifasha Abaturarwanda Gutunga Ibikoresho Bikonjesha Bizigama Umuriro

Kigali, Rwanda : Ku wa 31 Mutarama 2022 - Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022, Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) yatangije Rwanda Cooling Initiative's Green On-Wage (R-COOL GO), gahunda izafasha abaturarwanda kubona ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro kandi bitangiza ikirere.

Abakozi bujuje ibisabwa, baba bakora mu nzego za Leta cyangwa abikorera, bashobora gusaba inguzanyo muri banki ziri muri iyi gahunda, bakabasha kugura ibikoresho bishya bikonjesha byujuje ubuziranenge bwashyizweho na Minisiteri y’Ibidukikije binyuze mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku bufatanye n’Umushinga w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije witwa United for Efficiency (U4E) n’ikigo cyitwa Basel Agency for Sustainable Energy.

Kuri ibi, Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera yagize ati: “Ibikoresho bikonjesha kandi bihendutse ni ingenzi mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima buzira umuze. N’ubwo dushishikariza abantu gukoresha uburyo bwo gukonjesha karemano usanga n’ubundi ikoranabuhanga mu gukonjesha rikenewe. Uyu munsi, tunejejwe no gutangiza ku mugaragaro uburyo bushya bwo kubona ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro kandi bitangiza ikirere”.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Umushinga U4E, Brian Holuj avuga ko gahunda yo gufasha abaturarwanda kubona ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro ; “ari umusaruro wo guhuriza hamwe ubumenyi n’ubushobozi bw'inzego za Leta, ibigo by'imari, abacuruzi, sosiyete sivile n'abafatanyabikorwa mu iterambere, yaje ije kwihutisha gahunda yo gukwirakwiza ku isoko ibikoresho bikonjesha bigezweho kandi bikaboneka ku giciro giciriritse.”

Ibi kandi bishimangirwa n’Umuyobozi Mukuri w’Ikigo BASE, Daniel Magallon, wateruye agira ati: “R-COOL GO irerekana ko u Rwanda ari Igihugu kiza ku isonga mu gushyira mu bikorwa imishinga y'ubucuruzi igezweho ifasha Abanyarwanda kugabanya amafaranga bakoresha bagura umuriro w’amashanyarazi no kuzamura ubukungu bw'urugo binyuze mu gukoresha uburyo bwo gukonjesha bubafasha kuzigama”

Daniel Magallon yakomeje agira ati: “Inzego nka REMA, EnviroServe, Banki ya Kigali na GT Bank zatanze urugero rwiza mu gukemura ibibazo by’imihidagurikire y’ikirere mu Gihugu. Iyi gahunda dutangije none iragaragaza imikoranire y’inzego za leta n’abikorera mu gukemura ibibazo bibangamira iterambere ry’abaturage. UNEP, U4E na BASE dutewe ishema no gukorana n’izo nzego no kugira uruhare muri izi mpinduka.”

Gahunda yo gufasha abaturarwanda kubona ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro izwi nka R-COOL GO ni gahunda izafasha abakozi bahembwa buri kwezi guhitamo firigo cyangwa n’ibyuma bitanga ubuhehere mu nyubako (ACs) banyuze muri banki bakorana, aho uwujuje ibisabwa azahabwa igikoresho yahisemo. Uwahawe inguzanyo yo kugura ibyo bikoresho ashobora kwishyura mu gihe kingana cyangwa kitageze ku mezi 36.

Uretse ibyo, mu rwego rwo gushishikariza abakiriya kureka gukoresha ibikoresho bikonjesha bya kera bitwara umuriro mwinshi, hateganyijwe gahunda y’umufuragiro wa 15% uzahabwa umuntu wese ugaruye igikoresho gishaje yakoreshaga muri EnviroServe.

Ku ikubitiro, Banki ya Kigali (BK) na Guarantee Trust Bank (GT Bank) ni zo banki zatangiranye n’iyi gahunda, naho abacuruzi nka Hotpoint Rwanda, Akagera Business Group Africa (ABG), Alien Technologies na Denmar Ltd ni bo babimburirye abandi. Ibiganiro mu kureshya ibindi bigo by’imari n’abacuruzi birarimbanyije.

Itangizwa rya R-COOL GO ni intambwe y’ingenzi mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye zishingiye kuri gahunda ngari y’Igihugu yo gukonjesha [National Cooling Strategy] yashyizweho nk’uburyo bwihariye bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa by’amavugurura ya y’amasezerano ya Montreal yabereye i Kigali mu mwaka wa 2016.

Whatsapp

Topics


More posts

Together, We can put an end to single-use plastics

The following was adapted from remarks given by the Minister of Environment, Vincent Biruta, at World Environment Day celebrations in Rwanda on 5 June…

Read more →

Ijambo rya Ministiri w’Ibidukikije ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

IPRC Kigali | 5 Kamena 2018

    Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
    Meya w’Akarere ka Kicukiro
   …

Read more →

Refusing single use plastics will make life and the planet better

Rwandans have been encouraged to avoid single-use plastics in order to reduce environmental pollution and save the planet from the dangers of plastic…

Read more →

Remarks by the Director General of REMA at Launch of the National Environment Week

Hon. Minister of Environment

Hon. Minister of Trade & industries

One UN country Residence Coordinator

CEO PSF

Development Partners

Government…

Read more →

Remarks by UN Resident Coordinator Dr Fode Ndiaye at Launch of National Environment Week

Nyakubahwa Minister of Environment, Dr. Vincent Biruta,

Honorable Ministers here present,

Senior Government Officials here present,

Honorable…

Read more →

Remarks by Minister of Environment at Launch of National Environment Week

Fellow Ministers,

One UN Resident Coordinator,

Private Sector Federation Chairperson,

Distinguished guests,

Ladies and gentlemen

Mwaramutse!

It…

Read more →