Ubutaka bwo ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi ni umutungo rusange wa Leta, ntawemerewe kubukoresha atabiherwe uruhushya na Ministeri y’Ibidukikije

Minisiteri y’ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) bari gukora ubukangurambaga bugamije kwibutsa Abaturarwanda bose ko bitemewe gushyira ibikorwa mu butaka bufatwa nk’ubuhumekero bw’ibiyaga n’imigezi, kuko ari umutungo rusange wa Leta.

Ubutaka buri muri metero 50 uvuye ku nkombe z’ibiyaga na metero 10 uvuye ku nkombe z’imigezi buri mu mutungo rusange wa Leta, hashingiwe ku iteka rya Minisitiri N°007/16.01 ryo kuwa 15/07/2010 rigena uburebure bw’ubutaka ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi bushyizwe mu mutungo rusange wa Leta.

Itegeko N°48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga Ibidukikije mu ngingo yaryo ya 42, rivuga ko bitemewe gushyira ibikorwa by’ubuhinzi cyangwa inyubako mu butaka buri muri izo metero.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko “Nta bikorwa cyangwa inyubako byemewe ku butaka buri muri iyo ntera, kereka ibikorwa bigamije kubungabunga inkombe z’ibiyaga n’imigezi, cyangwa ibindi bikorwa byemewe na Mnisitiri w’ibidukikije, kandi bigaragara ko ibyo bikorwa bitangiza ibidukikije, kandi hakaba habanje gukorwa inyigo y’isuzumangaruka (Environmental Impact Assessment) ku bidukikije”

Ubutaka bushyizwe mu mutungo rusange wa Leta buvugwa muri iryo teka bufatwa nk’igice gikomye. Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, avuga ko “inkengero z’ibiyaga n’imigezi iyo zitabungabunzwe neza, bigira ingaruka nyinshi zirimo ihumana ry’amazi y’ibiyaga n’imigezi biturutse ku bikorwa bya muntu bikorerwa mu nkengero za yo, ndetse no kwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima (inyamaswa n’ibimera) biba mu mazi y’ibiyaga n’imigezi no ku nkombe za byo”

Inyigo yakozwe na REMA muri 2008, yerekanye ko u Rwanda rufite ibiyaga 101 n’imigezi 863 (harimo imigezi minini 747  n’imigezi mito 116) ibarirwa uburebure bw’ibirometero 6462.

Mu mwaka wa 2019 nanone REMA yakoze indi nyigo (Guidance for Rational Management of Lakeshores Towards Sustainable  Development in Rwanda), hagamijwe kwerekana uburyo ubutaka buri muri metero 50 uvuye ku biyaga bwakoreshwa mu kubibungabunga, ariko nanone Minisiteri y’Ibidukikije ibanje kubitangira uruhushya kugira ngo ubwo butaka bukoreshwe neza.

Ni inyigo yakorewe ku biyaga bya Kivu, Mugesera, Muhazi Rweru na Burera ikaba igaragaza inkombe z’ibiyaga zikwiye kubungabungwa mu maguru mashya hagendewe ku nkombe zifite ibishanga, izifite ubutaka buhanamye bushobora gutwarwa n’isuri, ndetse n’izifite ubutaka bworoshye.

Inkombe z’ibiyaga, nk’uko byagaragajwe n’iyo nyigo, ni ibice bibangamiwe bikeneye kubungabungwa, gukorerwaho ibikorwa by’ubushakashatsi, cyangwa ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage ariko mu gihe Minisiteri y’Ibidukikije yabitangiye uruhushya

Ikigo REMA kirasaba ubufatanye bw’Inzego za Leta, Abikorera, Imiryango Itari iya Leta ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, kurushaho kubungabunga no kurinda inkombe z’ibiyaga n’imigezi hagamijwe iterambere rirambye.

Whatsapp

Topics


More posts

Together, We can put an end to single-use plastics

The following was adapted from remarks given by the Minister of Environment, Vincent Biruta, at World Environment Day celebrations in Rwanda on 5 June…

Read more →

Ijambo rya Ministiri w’Ibidukikije ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

IPRC Kigali | 5 Kamena 2018

    Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
    Meya w’Akarere ka Kicukiro
   …

Read more →

Refusing single use plastics will make life and the planet better

Rwandans have been encouraged to avoid single-use plastics in order to reduce environmental pollution and save the planet from the dangers of plastic…

Read more →

Remarks by the Director General of REMA at Launch of the National Environment Week

Hon. Minister of Environment

Hon. Minister of Trade & industries

One UN country Residence Coordinator

CEO PSF

Development Partners

Government…

Read more →

Remarks by UN Resident Coordinator Dr Fode Ndiaye at Launch of National Environment Week

Nyakubahwa Minister of Environment, Dr. Vincent Biruta,

Honorable Ministers here present,

Senior Government Officials here present,

Honorable…

Read more →

Remarks by Minister of Environment at Launch of National Environment Week

Fellow Ministers,

One UN Resident Coordinator,

Private Sector Federation Chairperson,

Distinguished guests,

Ladies and gentlemen

Mwaramutse!

It…

Read more →