Nta ngaruka iruka rya Nyiragongo ryagize ku kiyaga cya Kivu – Ubushakashatsi bwa REMA

Ishami rishinzwe kugenzura ikiyaga cya Kivu ryo mu kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) ryatangaje ko nta mpungenge zihari z’uko gaz yo mu kiyaga cya Kivu yaturika kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye tariki 22 Gicurasi, ndetse n’imitingito yakurikiyeho.

Iryo shami ryemeje ayo makuru nyuma yo gufata ibipimo bitandukanye ku Kiyaga cya Kivu no kubisesengura, hagamijwe kureba niba hari ingaruka iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryaba ryaragize kuri icyo Kiyaga. Iryo genzura rigaragaza ko ikiyaga cya Kivu kimeze neza nk’uko cyahoze kuva na kera.

“Ibipimo byafashwe byagaragaje ko ubuzima mu mazi y’ikiyaga cya Kivu bwakomeje kuba bwiza ku rusobe rw’ibinyabuzima birimo na nyuma y’iruka rya Nyiragongo” nk’uko bigaragazwa na raporo y’ishami rya REMA rishinzwe kugenzura ikiyaga cya Kivu.

Itsinda ryafashe ibyo bipimo ku binyabutabire by’amazi y’ikiyaga cya Kivu birimo ubushyuhe, umwuka wa oxygen, chlorophyll na PH, ibisubizo bigaragaza ko Ikiyaga cya Kivu kimeze neza, kandi nta mpinduka cyagize mu gihe ibyo bipimo byafatwaga kuva tariki 22 kugeza kuri 27 Gicurasi 2021.

Mu gihe ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, abantu benshi bagaragaje impungenge z’uko iruka ryacyo n’imitingito yakurikiyeho bishobora kugira ingaruka ku kiyaga cya Kivu.

Igikoma gishyushye cyavaga muri icyo kirunga nticyerekeje mu cyerekezo ikiyaga cya Kivu giherereyemo, bikaba bitanga icyizere ko nta ngaruka zidasanzwe iruka rya Nyiragongo ryagize ku Kiyaga cya Kivu.

Imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo ariko yakanguye umworera n’ubundi wari usanzwe uhari ugana ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu

Umwuka nawo nta kibazo ufite

Kuva tariki 27 kugeza kuri 29 Gicurasi 2021, irindi tsinda rya REMA ryari mu karere ka Rubavu rigenzura niba nta ngaruka iruka rya Nyiragongo ryagize ku buziranenge bw’umwuka muri ako gace.

Mu gupima ubuziranenge bw’umwuka, iryo tsinda ryakoresheje imashini nka RAMPS na ATMOTRACK zafataga ibipimo amanywa n’ijoro hifashishijwe ingufu z’imirasire y’izuba.

Iryo tsinda ryafashe ibipimo hagamijwe kureba ingano y’ibinyabutabire bya SO2, CO2, CO, O3, NO2, PM2.5, PM10, PM1, NH3 mu mwuka wo mu gice cyegereye ikirunga cya Nyiragongo, ndetse hanafata ibindi bipimo bifite aho bihuriye n’iteganyagihe birimo igipimo cy’ubushyuhe, ubuhehere, umuvuduko w’umuyagam ndetse n’icyerekezo cy’umuyaga.

Isesengura ry’ibyo bipimo ryagaragaje ko ingano y’ibyo binyabutabire byose mu mwuka iri ku bipimo byemewe. Amakuru ku buziranenge bw’umwuka kuri ubu araboneka ku rubuga rwa REMA (http://aq.rema.gov.rw) ndetse no kuri telefoni hifashishijwe porogaramu (Application) ya “Rwanda AQI” ku bakoresha telefoni zikoresha ikoranabuhanga rya Android.

Ishami rya REMA rishinzwe kugenzura ikiyaga cya Kivu rikomeje gukorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB) ndetse n’abahanga mu byasiyansi ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kugenzura niba hari ikibazo cyagera ku Kiyaga cya Kivu biturutse ku mitingito ikomeje kuba nyuma y’iruka rya Nyiragongo.

Hagati aho ariko, Abaturarwanda n’abaturiye ikiyaga cya Kivu by’umwihariko barasabwa kwirinda amakuru y’ibihuha bagaha gusa agaciro amakuru bahabwa n’inzego zibishinzwe kuri iki kibazo.

Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu biyaga binini mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba, kikaba kiri ku mupaka ugabanya u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarai ya Congo. Amazi yo munsi y’icyo kiyaga arimo ibinyabutabire bya gaz methane (~55-60 km3) ndetse carbon dioxide (~300 km3), bivugwaho kuba bishobora guteza ibibazo ku baturiye icyo kiyaga mu gihe byaba bizamutse bikagera hejuru. Gusa ariko nanone, iyo gaze methane ni umutungo kamere ufite agaciro gakomeye kuko yatangiye no kuvomwa kugira ngo ikorwemo amashanyarazi mu Rwanda.

 

 

Whatsapp

Topics


More posts

Together, We can put an end to single-use plastics

The following was adapted from remarks given by the Minister of Environment, Vincent Biruta, at World Environment Day celebrations in Rwanda on 5 June…

Read more →

Ijambo rya Ministiri w’Ibidukikije ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

IPRC Kigali | 5 Kamena 2018

    Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
    Meya w’Akarere ka Kicukiro
   …

Read more →

Refusing single use plastics will make life and the planet better

Rwandans have been encouraged to avoid single-use plastics in order to reduce environmental pollution and save the planet from the dangers of plastic…

Read more →

Remarks by the Director General of REMA at Launch of the National Environment Week

Hon. Minister of Environment

Hon. Minister of Trade & industries

One UN country Residence Coordinator

CEO PSF

Development Partners

Government…

Read more →

Remarks by UN Resident Coordinator Dr Fode Ndiaye at Launch of National Environment Week

Nyakubahwa Minister of Environment, Dr. Vincent Biruta,

Honorable Ministers here present,

Senior Government Officials here present,

Honorable…

Read more →

Remarks by Minister of Environment at Launch of National Environment Week

Fellow Ministers,

One UN Resident Coordinator,

Private Sector Federation Chairperson,

Distinguished guests,

Ladies and gentlemen

Mwaramutse!

It…

Read more →