| Green Amayaga |

Ikigo REMA cyatangiye gutanga Imbabura zirondereza ibicanwa no kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) kibinyujije mu mushinga wacyo wo gusubiranya igice cy’Amayaga “Forest Landscape Restoration in the Amayaga Region (Green Amayaga) Project, kiri gutanga Imbabura ku bagenerwabikorwa b’uwo mushinga mu turere ukoreramo.

Izo mbabura zirondereza ibicanwa zikanagabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ziri gutangwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego z’umushinga Green Amayaga wo gusubiranya igice cy’Amayaga.

Kuva ku wakabiri tariki 23 Gashyantare kugeza ku wagatanu tariki 26 Gashyantare 2021, Imbabura ibihumbi bine zahawe abagenerwabikorwa b’umushinga mu murenge wa Mugina w’akarere ka Kamonyi, mu rwego rwo kubafasha kurengera ubuzima bwabo, kugabanya itemwa ry’amashyamba no kurengera ikirere hagabanywa ingano y’imyuka ihumanye icyoherezwamo.

Mu karere ka Kamonyi hazatangwa Imbabura 11,000 harimo ibihumbi bine byatanzwe mu murenge wa Mugina, izindi 4,000 zizatangwa mu murenge wa Nyamiyaga, 1,500 zizatangwa mu murenge wa Nyarubaka n’izindi 1,500 zizatangwa mu murenge wa Rugarika.

Mu tundi turere (Gisagara, Nyanza na Ruhango) umushinga Green Amayaga wo gusubiranya igice cy’Amayaga ukoreremo, gutanga izo mbabura bizatangira mu mwaka utaha w’inyengo y’imari wa 2021/2022.

Mu turere twose uko ari tune umushinga ukoreramo hazatangwa Imbabura 60,000 mu gihe cy’imyaka itandatu umushinga uzamara.

Biteganyijwe ko izo mbabura mu gihe cy’imyaka itandatu zizagira uruhare mu kugabanya toni hafi miriyoni eshanu z’imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, ikigo REMA kikagaragaza ko mu myaka 20, izo mbabura zizaba zigabanyije toni zisaga miriyoni 15 z’imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.

Imbabura zihabwa abagenerwabikorwa b’umushinga Green Amayaga zikora neza kuko igipimo cyazo (thermal efficiency) kiri hejuru ya 30, ibi bigatuma zirondereza ibicanwa ku gipimo kiri hejuru ya 50% ugereranyije n’ibicanwa bikoreshwa mu mashyiga gakondo.

Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga Philbert Nkurunziza avuga ko ibyo bizafasha kugera ku ntego z’umushinga zo gusubiranya igice cy’amayaga kikongera kugira amashyamba menshi, kuko izo mbabura zizatuma ibiti bidatemwa ku bwinshi hagamijwe gushaka ibicanwa nk’uko byari bisanzwe.

Izo mbabura kandi zizafasha mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, kuko bitewe n’uburyo irondereza ibicanwa, abazihawe bazabyaza umusaruro igihe kinini bamaraga bashaka ibicanwa, gikoreshwe mu yindi mirimo ibabyarira inyungu.

Umushinga Green Amayaga wo gusubiranya igice cy’Amayaga ni umushinga w’imyaka itandatu uzakora ibikorwa bitandukanye birimo kurwanya isuri hacukurwa imiringoti, gutera no kuvugurura amashyamba, gutera ibiti bivangwa n’imyaka no gutera ibiti by’imbuto hagamijwe kugabanya indwara ziterwa n’imirire mibi.

Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga bashima ibikorwa watangiye gukorera mu gice cy’Amayaga, bakavuga ko bizabateza imbere abatuye muri icyo gice muri rusange n’abagore by’umwihariko.

Nyiramana Jeannette utuye mu kagari ka Nteko ko mu murenge wa Mugina agira ati “Abagore dukunze kubazwa ibyerekeranye n’imirimo myinshi yo mu rugo harimo n’ibyo guteka. Izi mbabura zizatuma tubona umwanya wo gukora ibiduteza imbere kuko batubwiye ko zikoresha udukwi duke cyane, ndetse ukaba wayicanisha n’ibindi bintu byoroheje birimo n’ibitiritiri by’ibigori”

Umushinga Green Amayaga ushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’uturere twa Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara, ugaterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije (GEF) binyuze mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).

 

 

 

Whatsapp

Topics


More posts

Together, We can put an end to single-use plastics

The following was adapted from remarks given by the Minister of Environment, Vincent Biruta, at World Environment Day celebrations in Rwanda on 5 June…

Read more →

Ijambo rya Ministiri w’Ibidukikije ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

IPRC Kigali | 5 Kamena 2018

    Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
    Meya w’Akarere ka Kicukiro
   …

Read more →

Refusing single use plastics will make life and the planet better

Rwandans have been encouraged to avoid single-use plastics in order to reduce environmental pollution and save the planet from the dangers of plastic…

Read more →

Remarks by the Director General of REMA at Launch of the National Environment Week

Hon. Minister of Environment

Hon. Minister of Trade & industries

One UN country Residence Coordinator

CEO PSF

Development Partners

Government…

Read more →

Remarks by UN Resident Coordinator Dr Fode Ndiaye at Launch of National Environment Week

Nyakubahwa Minister of Environment, Dr. Vincent Biruta,

Honorable Ministers here present,

Senior Government Officials here present,

Honorable…

Read more →

Remarks by Minister of Environment at Launch of National Environment Week

Fellow Ministers,

One UN Resident Coordinator,

Private Sector Federation Chairperson,

Distinguished guests,

Ladies and gentlemen

Mwaramutse!

It…

Read more →