Imodoka zikoresha amashanyarazi zizafasha muri gahunda ya Leta yo kubungabunga Ibidukikije

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyakiriye imodoka yacyo yambere ikoresha amashanyarazi, izagifasha kuzuza inshingano zacyo zo kubungabunga Ibidukikije. Icyuma gishyira umuriro muri iyo modoka nacyo cyashyizwe ku biro bya REMA ku Kacyiru. Kugura iyo modoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Outlander Plug-In Hybrid Electreic Vehicle (PHEV) bigamije kwerekana ibyiza by’ikoranabuhanga rigabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, no gukangurira ibigo bya leta, iby’abikorera n’abantu ku giti cyabo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi.

Ikigo mpuzamahanga cyita ku ngufu (IEA) kigaragaza ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bufite uruhare rwa 24% y’imyuka yose ya Carbon Dioxide (CO2) yoherezwa mu kirere iturutse ku itwikwa rya lisansi na mazutu. Imodoka nto, amakamyo, amabisi ndetse n’ibinyabiziga bigendera ku mapine abiri cyangwa atatu byihariye bitatu bya kane by’imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, kandi bikaza ku isonga mu bitera imihindagurikire y’ibihe no guhumanya umwuka by’umwihariko mu mijyi. Hejuru ya 90% by’abatuye isi bahumeka umwuka uhumanye, kandi abakabakaba miriyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zituruka ku guhumeka umwuka uhumanye.

Raporo y'Ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu 2018 ku bitera ihumana ry’umwuka mu Rwanda, yagaragaje ko imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu bihumanya umwuka mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi. Gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu kazi ka buri munsi ni kimwe muri gahunda z’igihe kirekire REMA ifite mu gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ubukungu bubungabunga ibidukikije, nk’uko Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera abivuga.

Agira ati “Ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu bigira uruhare mu mihindagurikire y’ibihe kandi bikanduza umwuka duhumeka. Imodoka zikoresha amashanyarazi ni kimwe mu bisubizo kuri iki kibazo, REMA ikaba iri gukoresha iryo koranabuhanga mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’umwuka no gushyira mu bikorwa gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere”

U Rwanda rufite intego y’igihe kirekire yo kuba igihugu kitohereza imyuka ihumanya ikirere nk’uko bigaragara mu cyerekezo 2050. U Rwanda kandi rufite intego y’uko kugeza mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri gahunda y'igihugu yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere (Nationally Determined Contributions [NDCs])

Iyi gahunda yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ikigo REMA kiri kuyishyira mu bikorwa ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije kirashishikariza inzego za leta, iz’abikorera n’abantu ku giti cyabo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo gushyigikira urugamba rwo kurwanya ihumana ry’ikirere. Icyo kigo cyanatangiye ubukangurambaga ku makompanyi acuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi kugira ngo bikwirakwize ibyuma bishyira amashanyarazi mu binyabiziga hirya no hino mu gihugu, bityo n’abatuye hanze y’umujyi wa Kigali bibone muri iryo koranabuhanga.

Hagati aho abafite ibinyabiziga barasabwa kumenera amavuta ya moteri ku gihe cyagenwe no kubisuzumisha kenshi mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Abashoferi nabo barashishikarizwa kuzimya moteri z’ibinyabiziga igihe baparitse kuko iyo zitazimije zitera ihumana rigira ingaruka mbi ku banyamaguru.

 

 

Whatsapp

Topics


More posts

Together, We can put an end to single-use plastics

The following was adapted from remarks given by the Minister of Environment, Vincent Biruta, at World Environment Day celebrations in Rwanda on 5 June…

Read more →

Ijambo rya Ministiri w’Ibidukikije ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

IPRC Kigali | 5 Kamena 2018

    Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
    Meya w’Akarere ka Kicukiro
   …

Read more →

Refusing single use plastics will make life and the planet better

Rwandans have been encouraged to avoid single-use plastics in order to reduce environmental pollution and save the planet from the dangers of plastic…

Read more →

Remarks by the Director General of REMA at Launch of the National Environment Week

Hon. Minister of Environment

Hon. Minister of Trade & industries

One UN country Residence Coordinator

CEO PSF

Development Partners

Government…

Read more →

Remarks by UN Resident Coordinator Dr Fode Ndiaye at Launch of National Environment Week

Nyakubahwa Minister of Environment, Dr. Vincent Biruta,

Honorable Ministers here present,

Senior Government Officials here present,

Honorable…

Read more →

Remarks by Minister of Environment at Launch of National Environment Week

Fellow Ministers,

One UN Resident Coordinator,

Private Sector Federation Chairperson,

Distinguished guests,

Ladies and gentlemen

Mwaramutse!

It…

Read more →