Polisi y’u Rwanda yafashe amasashe atemewe afite agaciro karenga miriyoni 40
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yafashe amapaki 402,000 y’amasashe atemewe mu Rwanda. Ayo masashi yafashwe mu mukwabo polisi yakoze hagati ya tariki 11 na 14 Ugushyingo 2020, yari ajyanywe mu mujyi wa Kigali.
Uretse ayo masashe afite agaciro ka miriyoni 40,200,000 hanafashwe abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu kuyinjiza mu Rwanda mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Uruganda Soft Packaging runagura ibikoresho bya pulastiki kugira ngo bibyazwe ibindi bikoresho byakoreshwa mu buryo butangiza ibidukikije rwatangiye gutunganya ayo masashi kugira ngo anagurwe.
Ubuyobozi bwa REMA bwashimye ubufatanye bwa polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo guca amasashe n’ibindi bikoresho bya pulastiki bikoreshwa inshuro imwe.
Itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 9 y’iryo tegeko ivuga ko umuntu ukora amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ayo masashe n’ ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW).
Naho ingingo ya 10 ikavuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ni mu gihe umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa, naho umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe agahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa nk’uko ingingo ya 11 n’iya 12 z’iryo tegeko zibivuga.
Urwego rubifitiye ububasha ni rwo rugena uburyo bw’imicungire y’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe byambuwe ababikora, ababitumiza mu mahanga, ababiranguza cyangwa ababicuruza.
Topics
More posts
Kigali, 12 February, 2019 – Participants from 14 East African countries are meeting in Rwanda for a four day Expanded Constituency Workshop, organized…
Marriott Hotel, Kigali | 12 February 2019
● Francoise Clottes, Director of Strategy
● and Operations, Global Environment Facility
● Coletha Ruhamya,…
Kigali, 31 January, 2019 - Rwanda celebrated World Wetlands Day on 31 January, 2019 in an event aimed to raise awareness to to relocate illegal…
Every year, Rwanda joins the world in commemoration of the World Wetlands Day (WWD), celebrated on 2nd February with the aim of raising public…
The Rwanda Environment Management Authority (REMA) through Landscape Approach to Forest Restoration and Conservation (LAFREC) project is…
The Minister of environment Dr. Vincent Biruta has commended the good progress over the implementation of the project of turning Nyandungu wetland…
10 December 2018
·Frank Rijsberman, Global Green Growth Institute Director General
·Amadou Hott, Vice-President, Power, Energy, Climate and Green…
A high-level policy dialogue was organised to share the progress made in the implementation of Rwanda’s Green Growth and Climate Resilience Strategy…
On the first day of the Africa Green Growth Forum, participants took part in planting trees with students from three primary schools. Themed, “Green…