Abanyarwanda barakangurirwa kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima
Buri mwaka, ku wa 05 Kamena isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije. Mu Rwanda bimaze kuba umuco ko uyu munsi ubanzirizwa n’icyumweru giharirwa ibikorwa bigamije ubukangurambaga mu kubungabunga ibidukikije. Iki cyumweru kikaba giteganijwe gutangira ku wa 28 Gicurasi gisonzwe ku wa 05 Kamena, hanizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije.
Uyu mwaka, Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije uzizihizwa hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “ Igihe kirageze : Twite ku Rusobe rw’Ibinyabuzima” -“Biodiversity: Time for Nature”.
Iyi nsanganyamatsiko ifite ubutumwa bukangurira buri wese ko agomba kuzirikana isano kamere muntu afitanye n’ibidukikije by’umwihariko urusobe rw’ibinyabuzima abereye ku isonga. Ariko kandi akaba ariwe unagira uruhare runini mu gutuma ruhungabana.
Misitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yagize ati:
“Muri iki gihe, isi yugarijwe n’ibihe bidasanzwe bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyaje cyiyongera ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe. Byagagaye ko ibikorwa bya muntu mu rugamba rw’iterambere byarushijeho gutuma habaho iyangirika ry’ibidukikije harimo n’urusobe rw’ibinyabuzima ku rugero rutigeze kubaho mu mateka ya muntu, ndetse 1/4 cy’ibi binyabuzima bikaba bishobora kuzima burundu ku isi mu myaka icumi iri imbere mu gihe hatagize igikorwa mu kubibungabunga”.
Ibikorwa by’iki cyumweru bizibanda cyane ku bukangurambaga bugamije kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima. Ikibazo cy’iyangirika ry’urusobe rw’ibinyabuzima n’indiri zarwo cyugarije isi muri rusange n’u Rwanda rurimo, ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurubungabunga no gusubiranya indiri zarwo aho zangiritse.
Umuyobozi mMukuru wa REMA, Madamu Juliet Kabera aragira ati:
“Muri iki cyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, uruhare rwa buri wese ni ngombwa kugira ngo twite ku rusobe rw’ibinyabuzima, turubyaze umusasaruro tutarwangiza kandi tuzirikana akamaro karwo ku buzima bwacu no mu bukungu bw’igihugu”.
U Rwanda nk’igihugu giha agaciro ibidukikije rwashyizeho ingamba zo kubungabunga ibidukikije muri rusange n’urusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko.
- Mu mwaka wa 1992, rwemeje amasezerano mpuzamahanga yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima yasinyiwe I Rio de Janeiro muri Brezil;
- Rwemeje kandi amasezerano y’inyongera (protocol) atandukanye arimo aya Colombia, yo kubungabungabunga umutekano w’urusobe rw’ibinyabuzima mu mwaka wa 2007;
- Muri 2007 kandi rwemeza aya Ramsar muri Irani agamije kubungabunga ahantu hahehereye;
- Muri 2007 kandi rwemeje amasezeramo ya Bon mu Budage agamije kubungabunga inyamaswa z’igaszo zimuka, mu gihe mu mwaka wa 1980 rwari rwemeje aya Washington, aca ubucuruzi bw’inyamaswa zirinzwe.
Aya masezerano yashyizwe mu bikorwa hasanwa indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zari zarangiritse nk’ igishanga cya Rugezi, gifatiye runini ubukungu bw’igihugu, Parike y'igihugu ya Mukura na Gishwati, hakomeza kandi kubungwabungwa n’izindi pariki.
Hateguwe kandi hashyirwa mu bikorwa imishinga inyuranye igamije kwifashisha urusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo duhangane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Aha twavuga nk’umushinga LDCF ugamije kubaka ubudahangarwa bw’abaturage bagerwaho n’ingaruka z’iyangirika ry’ibiyaga, amashyamba n’umukenke hifashishijwe gusubiranya indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima.
U Rwanda rwashyizeho politiki n’ingamba zigamije kubungabunga no kurwanya igabanuka ry’urusobe rw’ibinyabuzima. Mu ntego z'Icyerekezo 2050, biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba mu bihugu bifite iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi ryihanganira imihindagurikire y’ibihe. U Rwanda ruherutse kandi gutangaza ingamba zivuguruye z'ibikorwa rwiyemeje mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% mu myaka icumi iri imbere (Nationally Determined Contribution) ndetse rwanayitanze mu Muryango w'Abibumbye rukaba ari cyo igihugu cya mbere muri Afurika gitanze izi ngamba
Ku bindi bisobanuro mwabaza:
UMUBYEYI Josée
CPRO/Minisiteri y’ ibidukikije
Tel: 0788455198
Email: jumubyeyi@environment.gov.rw
cg
Germaine MUKASIBO
CPRO/REMA
Tel: 0788775456
Email: gmukaasibo@rema.gov.rw/ gmukasibo@gmail.com
Topics
More posts
Rwanda will no longer outsource calibration services for meteorology, hydrology and air quality monitoring equipment, as these services will from now…
Rwanda has on September 7, 2023 joined the rest of the world to mark the International Day of Clean Air for Blue Skies, which is celebrated annually…
The United Kingdom (UK) Minister of State for Development and Africa, Rt Hon Andrew Mitchell MP, commends Rwanda’s efforts to protecting the…
The Rwanda Environment Management Authority (REMA) has on 22nd and 23rd August 2023 conducted a guided tour for interested bidders in the five…
The Rwanda Environment Management Authority (REMA) in partnership with Action pour la Protection de l‟Environnement et la Promotion des Filières…
Farmers and fishers in Rwanda are joining sustainable cooling experts to learn how clean-cold technology can revolutionise their businesses.
Farmers…
Kigali, 15 June, 2023-Today, the World Bank Vice-President for Eastern and Southern Africa, Victoria Kwakwa visited Rwampara wetland which is one of…
Many decades ago, women and children in Amayaga Region – in Rwanda’s southern province – have been struggling with the lack of firewood and…
Rwanda has on June 5, 2023 launched the Revised Green Growth and Climate Resilience Strategy as part of World Environment Day celebrations. The…