Ijambo rya Ministiri w’Ibidukikije ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije

IPRC Kigali | 5 Kamena 2018

    Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n'iterambere
    Meya w’Akarere ka Kicukiro
    Umuyobozi Mukuru wa REMA
    Bayobozi mu nzego nkuru za Leta
    Muyobozi uhagarariye Bralirwa
    Abikorera n’Abafatanyabikorwa batandukanye;
    Banyacyubahiro mwese muteraniye hano

Mbere na mbere mbaje kubasuhuza. Mwaramutse!

Nishimiye kuba turi hano uyu munsi twizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku bidukikije ku isi ndetse tunasoza Icyumweru cyahariwe ibidukikije mu Rwanda. Ndashimira mwe mwese mwabashije kwigomwa mukitabira uyu munsi ndetse n’Ibindi bikorwa byabanjirije iby’uyu munsi. Biratugaragariza agaciro muha ibidukikije.

Mu myaka isaga 20 ishize, u Rwanda rwafashe ingamba zo gusigasira ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima nk’inkingi y’iterambere rirambye. Ibi nibyo byatumye uyu munsi tubasha kugira ibidukikije bifashwe neza; binafasha kandi abanyarwanda gutura ahantu heza kandi hatunganye ndetse binatuzanira amadevize binyuze mu bukerarugendo. N’uyu munsi kandi amadevize twatangiye kuyabona

Mu myaka icumi ishize, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guca amashashi ya plastiki. Ibi twabikoze kubera ko twumva neza ingaruka mbi aya mashashi agira ku buzima bw’abanyarwanda ndetse no ku bidukikije.

N’ubwo guca amashashe hari byinshi byadufashije kugeraho nk’igihugu, tuzi ko inzira yo gukumira imyanda ya plastiki ikiri ndende. Iyi ni yo mpamvu nyamukuru duteraniye hano uyu munsi. Uyu, ni umwanya mwiza wo gufata ingamba zihamye zo gukumira ihumana ry’ibidukikije riterwa na plastiki; cyane cyane irikomoka ku ikoreshwa rya plastiki zikoreshwa rimwe gusa tukazijugunya. Hari ibikoresho bya plastiki bikoreshwa kandi biramba; sibyo tuvuga uyu munsi. Ibyo tuvuga ni ibikoresho dukoresha rimwe tukajugunya; ari imiheha tunywesha, udukombe,  ndetse hari n’ibyo basigaye bapfunyikamo ibyo kurya. Ibyo nibyo tuvuga uyu munsi.

Mu Cyumweru cyahariwe Ibidukikije mu Rwanda dusoza uyu munsi, twakozemo ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abanyarwanda kugira ruhare mu kugabanya imyanda ya plastiki. Habaye inama nyunguranabitekerezo ku buryo u Rwanda rwarushaho guhangana n’ikibazo cy’imyanda ya plastiki. Twishimiye cyane uko urubyiruko, inzego z’abagore n’abikorera ku giti cyabo bagaragajwe nk’ishingiro ryo kurandura burundu iki kibazo. Intego twihaye muri ubu bukangurambaga ntitwazigeraho buri wese atabigizemo uruhare rufatika; bityo turasaba buri wese ko yatahana umuhigo wo kugira uruhare mu kugabanya imyanda ya plastiki kandi birashoboka. Buri wese ashobora kugira icyo akora; kandi akenshi nta mbaraga bisaba. Niba wakoreshaga umuheha hari ubwo usanga atari ngombwa. Ibi birahuri uwazzana umuheha hari uwabishyiramo kandi atari ngombwa; tujya mu mahoteli bakaduha umutobe mu kirahuri n’agaheha; kureka uwo muheha nta mbaraga bisaba. Ni ukubizirikana gusa ukabishyira muri gahunda no mu mikorere yawe.

Ejobundi ku cyumweru, twifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali mu gikorwa ngarukakwezi cya “Car Free Day” aho twakoze urugendo rwo kwamagana ihumana ry’Ibidukikije riterwa na Plastiki ndetse tunahamagarira abanyarwanda bose muri rusange kugira uruhare mu gukumira plastiki zikoreshwa rimwe zikajugunywa no gushaka ibizisimbura mu buryo burambye.

Muri iki cyumweru kandi, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) gifatanyije n’abafatanyabikorwa bacyo barimo Polisi y’Igihugu n’Inzego z’Ibanze bakoze ubugenzuzi mu bigo by’ubucuruzi hirya no hino mu Rwanda bareba iy’ubahirizwa ry’itegeko rica amashashi mu Rwanda.  Niba tugikeneye ubugenzuzi no guhana ni uko tugifite abanyarwanda batari bumva uru rugamba turiho cyangwa badashaka kwifatanya n’abandi kugira ngo dukemure ikibazo cy’umwanda ukomoka kuri plastiki. Aba turabasaba ko bahindura imyitwarire ntibisabe ko hagombera kujyayo izindi nzego gukora ubugenzuzi.

Ibi bikorwa byose byakozwe mu Cyumweru cy’Ibidukikije mu Rwanda ni intangiriro y’urugendo rwo kugabanya ikoreshwa ry’ibikoresho bya plastiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa ndetse no kugabanya imyanda ya plastiki mu gihugu.

Ubukangurambaga bwo kugabanya ikoreshwa rya plastiki buratwibutsa ko twese uko turi hano dufite uruhare mu kubungabunga ibidukikije duhitamo gukoresha ibikoresho biramba kandi bitangiza ibidukikije.  Ubufatanye bw’inzego za leta, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abaturarwanda bose muri rusange nibwo buzatuma tugera kuri iyi ntego.

Ndashimira kandi abitabiriye amarushwa y’ibigo by’amashuri ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka kandi ndabashishikariza gukomeza kugira umuhate wo kubungabunga ibidukikije ntibirangirire mu ndirimbo n’bindi bihangano. Ndashimira kandi ikigo REMA n’Umushinga LAFREC bafatanyije gutegura aya marushanwa agenewe abana biga mu mashuri yisumbuye; kuko aba banyeshuri , urubyiruko muri rusange, nibo bayobozi b’ejo hazaza kandi ndabashimira ko urubyiruko ari mwe benshi mwitabiriye uyu munsi.

Ndanashimira by’umwihariko buri wese wagize uruhare mu gutegura uyu munsi. Turashimira ibigo nka Bralirwa, COPED na Inyange byatangiye gufata ingamba zo kugabanya imyanda ya plastiki; kimwe n’abandi bafatanyije nabo cyangwa biteguye gufatanya nabo. Abitabiriye imurikabikorwa twabonye nabo turabashimiye kandi turabashishikariza gukomeza guhanga udushya mu kunagura plastiki no kuzibyaza ibindi bikoresho dukenera mu buzima bwa buri munsi. Ndagira ngo ngaruke ku bufatanye bw’inzego za leta n’iz’abikorera; ibi byose dukore ntitwabigeraho tudafatanyije. Abikorera bagomba kugira uruhare muri uru rugamba rwo kugabanya imyanda ya plastiki. Ibisubizo ntabwo ari twe tubifite; nta nubwo biri mu mategeko twashyiraho. Ibisubizo tubifite twese; ibitekerezo byanyu turabishima kandi turabishyigikiye. Abashoye Imari mu gushaka ibikoresho bishobora gusimbura plastiki kandi bitangiza ibidukikije twiteguye gukorana na mwe; dufatanyije nta cyatunanira kuko ibisubizo tubyifitemo.

Ubu twatangiye kuvugurura itegeko rijyanye n’ikoreshwa rya plastiki mu Rwanda kugira ngo turebe uko twakumira ibikoresho bikoreshwa rimwe bikajugunywa nk’imiheha, udukombe, amasahani, ibiyiko n’amakanya. Gusa ndagira ngo mbabwire ko u Rwanda rutaciye amacupa ya plastiki , icyo tugambiriye ni ukuyaganya; tuziko agikenewe ku isko ndetse ko hari nabashoyemo imari bayakeneye mu kugeza ibikoresho byabo ku isoko. Ariko tugomba guharanira  ugabanya imyanda ya plastiki; aho bishoboka tubikuremo ibindi bikoresho

Ndagira ngo nsoze nongera kwibutsa ko bitagombera ko Leta ishyiraho itegeko rica plastiki ngo dukunde tuzireke cyangwa tugabanye ikoreshwa ryazo aho bitari ngombwa.Biradusaba gusa guhindura imyumvire n’imigenzereze, tugahitamo ibikoresho bitangiza isi dutuye. Buri wese afite icyo ashobora gukora kandi kitamuhenze.

Twese dufatanyije dushobora kugabanya imyanda ikomoka kuri plastiki bityo tukarengera ubuzima bwacu n’ubw’abazadukomokaho.

Ndangije mbashimira uko mwitabiriye uyu munsi ndetse ntangaje ko Icyumweru cyahariwe Ibidukikije mu Rwanda gishojwe ku mugaragaro ariko gukomeza guhangana n’umwanda ukomoka kuri plastiki bigomba guhoraho. Mukomeze mugire Umunsi Mwiza wahariwe Ibidukikije ku isi.

Murakoze!

Whatsapp

Topics


More posts

Umushinga FLR (Mayaga Project) ugiye gutera ibiti bisaga miriyoni mu gace k’Amayaga mu 2020/2021

Umushinga Forest Landscape Restoration (FLR Mayaga) ukorera mu kigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) ugiye gutera ibiti bibarirwa muri 1,375,792…

Read more →

What is the Progress on the Development of Nyandungu Eco-Tourism Park Project?

In May 2016, Rwanda Environment Management Authority (REMA) signed a five years’ project implementation agreement up to 2021 with Rwanda Green Fund…

Read more →

Rwanda commits to a green recovery on World Environment Day

At this year’s World Environment Day celebration, Rwanda has committed to a green, sustainable recovery as the country manages the impacts of the…

Read more →

Abanyarwanda barakangurirwa kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima

Buri mwaka, ku wa 05 Kamena isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije. Mu Rwanda bimaze kuba umuco  ko uyu munsi ubanzirizwa n’icyumweru…

Read more →

International Day for Biological Diversity 2020

We are celebrating the International Day for Biological Diversity (IDB) on 22 May 2020, under the theme is "Our solutions are in nature". The United…

Read more →

World Wetlands Day Focuses on Biodiversity

Kigali, 31 January, 2020 - Rwanda celebrated World Wetlands Day on 31 January, 2020 with conference aimed to showcase studies conducted on wetlands…

Read more →

Rwandans Urged to Stand Committed to Conserving Wetlands

Kigali | 30 January 2022 - Every year, Rwanda joins the world in commemoration of the World Wetlands Day (WWD), celebrated on 2nd February with the…

Read more →

ENR Sector and Development Partners meet to Discuss on Mainstreaming of Environment and Natural Resources Management in Development Programmes

The Environment and natural resources sector has yesterday met with development partners in a high level breakfast meeting to discuss on continued…

Read more →

Ngororero: Two Pedestrian Bridges Inaugurated to Support Community Climate Resilience

Two Suspended pedestrian bridges were yesterday inaugurated in Ngororero District to solve rural isolation that has been affecting the community…

Read more →