Isi iteye intambwe ikomeye mu kurwanya ihumana riterwa na pulastiki

Inteko rusange ya gatanu y’umuryango w’abibumbye yiga ku bidukikije (UNEA 5.2) ibera i Nairobi muri Kenya, yemeje umwanzuro w’amasezerano mpuzamahanga agamije kurwanya ihumana ry’ibidukikije riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ni umwanzuro wateguwe n’u Rwanda ku bufatanye na Peru – wamurikiwe isi muri Nzeri 2021 – ukaba witezweho gushyiraho amasezerano mpuzamahanga azafasha mu guhangana n’ikibazo cy’ihumana rituruka kuri pulastiki gihangayikishije isi. 

Ibihugu byose – ibikora ku nyanja, ibidakora ku nyanja n’ibirwa – bigerwaho n’ingaruka zituruka kuri pulasitiki, kuva ku bikoresho bya pulastiki bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa, kugeza ku duce duto duto twa pulastiki tutaboneshwa amaso.

Umwanzuro wemejwe uyu munsi witezweho gushyiraho amasezerano mpuzamahanga mu gihe cya vuba azahindura byinshi ku buryo abantu bakoreshaga pulasitiki. Ayo masezerano kandi azatuma hashyirwaho ingamba gushyiraho ingambazihamye n’ubugenzuzi buhoraho binyuze mu igenamigambi ry’ibihugu, ndetse hanashyirweho ubufatanye n’imikoranire igamije gusangira ubumenyi.  

Kugira Igisubizo gikemura mu buryo burambye ikibazo cy’imyanda ya pulasitiki ni ingenzi, kandi gutegura amasezerano mpuzamahanga nk’ayo nicyo biba bigamije. Impinduka zirambye zigaragara gusa iyo hafashwe ingamba zikumira ikoreshwa rya pulasitiki mu buzima bwa buri munsi, hakanashyirwaho ingamba zo guteza imbere ubukungu bwisubira butabangamira ibidukikije hibandwa kukunagura no kunoza imicungire y’imyanda ya pulasitiki.  

Mu biganiro byagejeje ku kwemeza uwo mwanzuro, intumwa z’u Rwanda – ziyobowe na Minisiitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, afashijwe n’umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibididukikije (REMA), Juliet Kabera – zifashishije ubunararibonye bw’u Rwanda mu kubuza amasashi n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ndetse n’amahirwe y’ishoramari ryo gukora ibisimbura amasashi bikorewe imbere mu gihugu yabonetse nyuma y’uko hafashwe umwanzuro wo kubuza amasashi n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Minisitiri Mujawamariya agira ati “Twishimiye ko umuryango mpuzamahanga wemeje umwanzuro wo kurwanya ihumana riterwa na pulasitiki wateguwe n’u Rwanda ku bufatanye na Peru. Iki cyemezo ni intambwe ikomeye itewe n’ibihugu mu kurinda umubumbe wacu kuzura imyanda ya pulasitiki. Dutewe ishema n’uruhare twagize kandi twizeye ko bwambere ibihugu noneho bigiye gushyiraho amasezerano mpuzamahanga aduha twese umukoro wo kubaka ejo hazaza heza” 

Yongeraho ko “U Rwanda rwabonye mbere ingaruka mbi z’ihumana riterwa na pulastiki zikoreshwa inshuro imwe. Twabonye ingaruka byagize ku bidukikije no ku baturage bacu, ari nayo mpamvu twafashe ingamba zo kurwanya ihumana riterwa na pulasitiki. Mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu byambere byari biciye amasashe, naho mu 2019 rwemeza itegeko ribuza ibikoresho bikoze muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe” 

Kwemeza uyu mwanzuro ndetse no gushyiraho amasezerano mpuzamahanga bizoroshya ubufatanye mpuzamahanga binyuze mu ikoranabuhanga no gusangira ubumenyi, ndetse no gushyiraho uburyo bukwiye bwo gushora imari mu bisimbura pulasitiki hagamijwe guteza imbere ubukungu bwisubira kandi butangiza ibidukikije.

Guverinoma y’u Rwanda ifite icyizere, bitewe ahanini n’ubushake ibihugu bigaragaza mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo ndetse ko ibiganiro bizakomeza no mu bihe biri imbere, bitewe n’uko isi ikeneye igisubizo cyihuse mu gukemura ikibazo cya pulasitiki kiyugarije.

Iyi ni yo mpamvu u Rwanda rwafashe iyambere mu guhuriza hamwe ibihugu bitandukanye bigaragaza ubushake, kugira ngo bikore ihuriro ryo kurangiza burundu ikibazo cy’ihumana riterwa na pulasitiki. Iryo huriro rizakorana na komite ishinzwe imishyikirano hagati ya za guverinoma, igihe izaba itegura ayo masezerano mpuzamahanga yo kurwanya pulasitiki, inakora ubuvugizi ku ngamba zihutirwa zo kurengera ubuzima bwa muntu, urusobe rw’ibinyabuzima n’ikirere. 

Iryo huriro riyobowe n’u Rwanda ku bufatanye n’igihugu cya Norway mu banyamuryango baryo hakaba harimo ibihugu byo hirya no hino ku isi –  ibikora ku nyanja n’ibidakoraho –  ibyo bikaba byerekana ko imyanda ya pulasitiki iri ikibazo kireba umubumbe wose, kikaba ari imbogamizi kuri twese. U Rwanda na Norway birahamagarira ibihugu byose kujya muri iryo huriro rigamije gukemura ikibazo cy’ihumana riterwa na pulasitiki.

 

Whatsapp

Topics


More posts

How the Green Amayaga Project is reducing firewood use in Rwanda’s Southern Province

In October 2020, the Rwanda Environment Management Authority in collaboration with the Rwanda Forestry Authority and the districts of Kamonyi, Nyanza,…

Read more →

Toni zisaga 10.5 z’amasashi zafashwe zinjizwa mu Rwanda mu buryo butemewe

Amapaki asaga ibihumbi 70 y’amasashi yo gupfunyikamo yafatiwe mu ntara y’Amajyaruguru mu bihe bitandukanye yinjizwa mu Rwanda mu buryo bunyuranye…

Read more →

REMA Launches R-COOL GO - an Affordable Opportunity to Own Energy-Saving Cooling Appliances

Kigali, Rwanda: January 31st, 2022- Today, Rwanda’s Ministry of Environment through the Rwanda Environment Management Authority (REMA) launches the…

Read more →

Rema Yatangije Gahunda Ifasha Abaturarwanda Gutunga Ibikoresho Bikonjesha Bizigama Umuriro

Kigali, Rwanda : Ku wa 31 Mutarama 2022 - Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022, Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cyo…

Read more →

Rubavu: Ubuziranenge bw’umwuka n’ubw'amazi y’Ikiyaga cya Kivu bwifashe gute?

  • Amazi y’Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by’ubuziranenge
  • Umwuka mu karere ka Rubavu “si mwiza” – ariko ntibifitanye isano na Nyiragongo
  • Abatuye i…
Read more →

Air Quality in Rubavu District and Water Quality of Lake Kivu Following Mt Nyiragongo Activity

  • Water quality of Lake Kivu remains stable
  • Air quality in Rubavu District “Unhealthy” - not currently linked to volcanic activity
  • Residents advised…
Read more →

Rwanda Launches Long-term Research Programme on Climate Change Adaptation

Kigali, 7 December,2021- The Rwanda Environment Management Authority (REMA), the University of Rwanda (UR) and the Higher Education Council (HEC) are…

Read more →

Stakeholders trained on Rotterdam Convention

Members of Chemical Based Conventions National Steering Committee from government institutions, private sector and non-governmental organizations,…

Read more →

Rwanda Showcases Green Investment Opportunities at COP26

At COP26 in Glasgow, the Rwandan delegation in partnership with UNDP Rwanda and the NDC Partnership hosted an event at the NDC Partnership pavilion to…

Read more →