Umushinga FLR (Mayaga Project) ugiye gutera ibiti bisaga miriyoni mu gace k’Amayaga mu 2020/2021
Umushinga Forest Landscape Restoration (FLR Mayaga) ukorera mu kigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) ugiye gutera ibiti bibarirwa muri 1,375,792 mu gace k’Amayaga mu rwego rwo kugasubiza ubuzima nyuma y’uko bigaragaye ko ibiti bigenda bikendera muri ako gace.
Ni agace gakora ku turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara, uwo mushinga ukazakorera muri utwo turere twose uko ari tune.
Ibyo biti bizaterwa ku buso bwa Hegitari 5,105 mu gihembwe cy’itera ry’ibiti n’amashyamba cya 2020/2021. Hegitari 516 zizaterwaho amashyamba, izibarirwa muri 4286 ziterweho ibiti bivangwa n’imyaka, mu gihe izigera kuri 303 zizaterwaho ibiti by’imbuto.
Uretse ibiti bizaterwa hanatangiye gucukurwa imirwanyasuri mu mirima y’abaturage, aho umuturage asabwa gucukura imirwanyasuri mu murima we akanahabwa inyunganizi y’amafaranga bitewe n’imirwanyasuri yacukuye.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije, Juliet Kabera avuga ko uwo mushinga ugamije kuzamura imibereho y’abaturage no kubungabunga ibidukikije mu gace k’Amagaya, agasaba abagatuye kutitesha amahirwe bazaniwe n’umushinga FLR Mayaga Project kuko uretse gusubiza ubuzima agace batuyemo, uzanatanga akazi ku baturage benshi batuye muri ako gace.
Umushinga FLR Mayaga Project uzafasha abaturage kwiteza imbere binyuze mu mishinga iciriritse y’ubworozi bw’amatungo magufi, ukazanatanga isoko ku batubuzi b’ingemwe z’ibiti mu gace k’Amayaga kuko hazaterwa ibiti bibarirwa mu ma miriyoni mu gihe cy’imyaka itandatu uzamara ukorera mu gace k’Amayaga.
Kugeza ubu hatangiye ibikorwa birimo gupima ubutaka, gucukura imirwanyasuri no gutegura ingemwe z’ibiti bizaterwa muri iki gihembwe cy’itera ry’ibiti n’amashyamba.
Gusa abashyira mu bikorwa uyu mushinga mu turere ukoreramo, bavuga hakiri ikibazo cy’uko abaturage bo muri ako gace umushinga ukoreramo badashishikarira gukora imirimo itandukanye yahanzwe n’uwo mushinga, ku buryo biba ngombwa kujya gushaka abakozi mu tundi turere.
Ubuyobozi buvuga ko bugiye gukora ubukangurambaga mu baturage, kugira ngo bitabire ibikorwa by’umushinga kandi babigire ibyabo bizabashe kuramba.
Umushinga FLR Mayaga Project uzamara imyaka itandatu ukorera mu gace k’Amayaga. Uje wiyongera ku yindi mishinga yo kubungabunga ibidukikije ikorera muri REMA, irimo n’uwa LAFREC na NDF yatunganyije agace ka Gishwati na Mukura mu turere twa Ngororero na Rutsiro two mu ntara y’Uburengerazuba.
Topics
More posts
Rwanda has from 14th to 16th February hosted a two-day workshop for negotiators of the High Ambition Coalition to End Plastic Pollution (HAC). The…
In a ground-breaking move towards sustainable living, the Rwanda Environment Management Authority (REMA) is making significant strides in the fight…
The beneficiaries of the Ecosystem/Landscape Approach to Climate Proof the Rural Settlement Programme of Rwanda, also known as LDCF3 Project, who…
The Government of Rwanda has welcomed the ground-breaking decision made at the 28th Conference of the Parties (COP28) to the United Nations Framework…
Rwanda has today launched its National Carbon Market Framework in a significant stride towards a greener and more sustainable future. The framework…
Kigali, 17 November, 2023- Kigali, REMA, in collaboration with the African Institute for Mathematical Sciences in Rwanda(AIMS_Rwanda), celebrated the…
The Rwanda Environment Management Authority distributes 5,000 improved cookstoves to beneficiaries of the Landscape Restoration Approach to Climate…
The Biodiversity Finance Initiative (BIOFIN)’s Technical Advisor on Environmental Finance for Africa, Mr. Bruno Mweemba recently visited Rwanda from…
Rwanda in September 2023 joined the rest of the world to mark the World Ozone Day with the theme “Montreal Protocol: Fixing the Ozone layer and…