Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije: Igihe kirageze ngo tuzirikane ububi bwa plastiki mu mibereho yacu
Kuri uyu wa 05 Kamena, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, uyu ukaba ari umwanya wo kuganira ku bibazo bibangamira ibidukikije. Uyu mwaka hibanzwe ku ihumana ry’ibidukikije riterwa na pulasitiki.
Ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije mu Rwanda byashoje Icyumweru cyahariwe Kwita ku Bidukikije, cyaranzwe n’ubukangurambaga ku kurwanya ihumana ry’ibidukikije riterwa na pulasitiki no kugabanya umutwaro w’ihumana riterwa no gukoresha pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe, haba ku bidukikije ndetse no ku buzima.
Minisitiri w’Ibidukikije, Vincent Biruta yagize ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo gufata ingamba zihamye zo gukumira ihumana ry’ibidukikije riterwa na plastiki; cyane cyane irikomoka ku ikoreshwa rya plastiki zikoreshwa rimwe gusa tukazijugunya. Ubukangurambaga bwo kugabanya ikoreshwa rya plastiki buratwibutsa ko twese uko turi hano dufite uruhare mu kubungabunga ibidukikije duhitamo gukoresha ibikoresho biramba kandi bitangiza ibidukikije. Ubufatanye bw’inzego za leta, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abaturarwanda bose muri rusange nibwo buzatuma tugera kuri iyi ntego.”
Yongeyeho ati, “Ntibisaba ko Leta ishyiraho itegeko rica plastiki ngo dukunde tuzireke cyangwa tugabanye ikoreshwa ryazo aho bitari ngombwa.Biradusaba gusa guhindura imyumvire n’imigenzereze, tugahitamo ibikoresho bitangiza isi dutuye. Buri wese afite icyo ashobora gukora kandi kitamuhenze”.
Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije mu Rwanda wizihijwe hakorwa ibikorwa binyuranye bishingiye ku nsangayamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Turwanye ihumana ry’ibidukikije riterwa na pulasitiki”. Iyi nsanganyamatsiko irahamagarira Leta, inganda, abaturage muri rusange, n’abantu ku giti cyabo gufatanya mu rugamba rwo kugabanya ikoreshwa rya pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe.
Mu kwizihiza uyu Munsi hanatangijwe ubukangurambaga ku kuvangura imyanda ya pulasitiki no gukusanya amacupa ya pulasitiki hashyirwaho ibijuguywamo imyanda ya plastiki mu bice binyuranye, imurika ry’ibikoresho bisimbura ibya pulasitiki byakozwe muri pulasitiki zanaguwe hagamijwe kugaragaza ibishya byahanzwe mu gauge mu rwego rwo kunagura za pulasitiki no guhemba abatsinze amarushanwa ku kwita ku bidukikije mu mashuri.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, Eng. Coletha Ruhamya yagize ati “Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije ntabwo ari umunsi wo kwishima no kwizihiza ibidukikije gusa. Ni n’umwanya wo kongera gutekereza ku isano dufitanye n’ibidukikije n’uko twarushaho guteza imbere igihugu cyacu mu buryo butangiza ibidukikije”.
Yongeye agira ati “Uyu mwaka, turazirikana ikibazo cyumvikana cyane kandi kibangamiye ibidukikije muri iki gihe cyacu: ihumana ry’ibidukikije riterwa na pulasitiki. Dukeneye gukorera hamwe kugira ngo tubonere iki kibazo igisubizo kirambye. Kureka gukoresha pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe tukazisimbuza ibindi bikoresho biramba ni cyo gishoro cy’ibanze ku hazaza h’isi yacu.
Buri mwaka, mu isi hakorwa miliyoni z’amatoni ya pulasitiki, inyinshi muri zo ntizinagurwa ngo zikorwemo ibindi bikoresho. Izi pulasitiki iyo zimaze gukoreshwa zijugunywa mu bimpoteri, imigezi, ibiyaga,inyanja cyangwa mu miyoboro y’amazi aho zishobora gucikagurikamo uduce duto cyane tukabyara ibinyabutabire bihumanya bigenda bikajya mu byo turya no mu mazi.
Mu myaka isaga icumi ishize, u Rwanda rwagiye rukora ubukangurambaga ku bijyanye n’inyungu z’ubuzima butarangwamo pulasitiki hagamijwe kurengera ibidukikije no gusigasira ubuzima. Mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwahagaritse itumizwa, ikorwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’amasashi ya pulasitiki. Guharika ikoreshwa ry’amasashi pulasitiki mu Rwanda, byarafashije mu byerekeye isuku yiyongera, kandi byongera amahirwe y’ishoramari n’iterambere, cyane cyane mu bijyanye no gukora ibikoresho bipfunyikwamo bitangiza ibidukikije no kunagura pulasitiki zakoreshejwe.
Uyu munsi twese turahamagarirwa gutera indi ntambwe twerekeza mu kubaho ubuzima buzira pulastiki: kubaho ubuzima butarangwamo pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe zikajugunywa bizatuma dutanga umusanzu mu guhindura isi ahantu heza, mu gihe cya none no mu bihe bizaza.
Topics
More posts
The first-ever roundtable meeting of Heads of Environmental Protection Agencies and Directors of Environment in Africa (EPAs) has elected Rwanda to…
Rwanda will from 7–8 March 2023 host the first meeting of the Heads of Environment Protection Agencies and Directors of Environment in Africa (EPAs).
…Rwandan Delegates and the Africa Centre of Africa Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold-Chain (ACES) Project team are participating in…
Kigali, February 02,2023- Rwanda joins the rest of the world to commemorate World Wetlands Day (WWD) usually celebrated every year with the ultimate…
The Managing Director of the International Monetary Fund (IMF), Kristalina Georgieva commends Rwanda’s commitment to fighting climate change and being…
Kigali, January 11, 2022 – In view of implementing the African Union Commission (AUC) resolution to support African Union (AU) member states to comply…
Montreal, Canada, 22 December 2022 - The “Kunming-Montreal Global Biodiversity Framework” (GBF) adopted at the 15th meeting of the Conference of…
The Rwanda Environment Management Authority (REMA) and the United Nations Development Programme (UNDP) have today launched a five-year project to…
Rwanda is calling on nations of the world to join hands and agree on an ambitious Global Biodiversity Framework at this UN Biodiversity Conference…