Ubutaka bwo ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi ni umutungo rusange wa Leta, ntawemerewe kubukoresha atabiherwe uruhushya na Ministeri y’Ibidukikije

Minisiteri y’ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) bari gukora ubukangurambaga bugamije kwibutsa Abaturarwanda bose ko bitemewe gushyira ibikorwa mu butaka bufatwa nk’ubuhumekero bw’ibiyaga n’imigezi, kuko ari umutungo rusange wa Leta.

Ubutaka buri muri metero 50 uvuye ku nkombe z’ibiyaga na metero 10 uvuye ku nkombe z’imigezi buri mu mutungo rusange wa Leta, hashingiwe ku iteka rya Minisitiri N°007/16.01 ryo kuwa 15/07/2010 rigena uburebure bw’ubutaka ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi bushyizwe mu mutungo rusange wa Leta.

Itegeko N°48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga Ibidukikije mu ngingo yaryo ya 42, rivuga ko bitemewe gushyira ibikorwa by’ubuhinzi cyangwa inyubako mu butaka buri muri izo metero.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko “Nta bikorwa cyangwa inyubako byemewe ku butaka buri muri iyo ntera, kereka ibikorwa bigamije kubungabunga inkombe z’ibiyaga n’imigezi, cyangwa ibindi bikorwa byemewe na Mnisitiri w’ibidukikije, kandi bigaragara ko ibyo bikorwa bitangiza ibidukikije, kandi hakaba habanje gukorwa inyigo y’isuzumangaruka (Environmental Impact Assessment) ku bidukikije”

Ubutaka bushyizwe mu mutungo rusange wa Leta buvugwa muri iryo teka bufatwa nk’igice gikomye. Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, avuga ko “inkengero z’ibiyaga n’imigezi iyo zitabungabunzwe neza, bigira ingaruka nyinshi zirimo ihumana ry’amazi y’ibiyaga n’imigezi biturutse ku bikorwa bya muntu bikorerwa mu nkengero za yo, ndetse no kwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima (inyamaswa n’ibimera) biba mu mazi y’ibiyaga n’imigezi no ku nkombe za byo”

Inyigo yakozwe na REMA muri 2008, yerekanye ko u Rwanda rufite ibiyaga 101 n’imigezi 863 (harimo imigezi minini 747  n’imigezi mito 116) ibarirwa uburebure bw’ibirometero 6462.

Mu mwaka wa 2019 nanone REMA yakoze indi nyigo (Guidance for Rational Management of Lakeshores Towards Sustainable  Development in Rwanda), hagamijwe kwerekana uburyo ubutaka buri muri metero 50 uvuye ku biyaga bwakoreshwa mu kubibungabunga, ariko nanone Minisiteri y’Ibidukikije ibanje kubitangira uruhushya kugira ngo ubwo butaka bukoreshwe neza.

Ni inyigo yakorewe ku biyaga bya Kivu, Mugesera, Muhazi Rweru na Burera ikaba igaragaza inkombe z’ibiyaga zikwiye kubungabungwa mu maguru mashya hagendewe ku nkombe zifite ibishanga, izifite ubutaka buhanamye bushobora gutwarwa n’isuri, ndetse n’izifite ubutaka bworoshye.

Inkombe z’ibiyaga, nk’uko byagaragajwe n’iyo nyigo, ni ibice bibangamiwe bikeneye kubungabungwa, gukorerwaho ibikorwa by’ubushakashatsi, cyangwa ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage ariko mu gihe Minisiteri y’Ibidukikije yabitangiye uruhushya

Ikigo REMA kirasaba ubufatanye bw’Inzego za Leta, Abikorera, Imiryango Itari iya Leta ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, kurushaho kubungabunga no kurinda inkombe z’ibiyaga n’imigezi hagamijwe iterambere rirambye.

Whatsapp

Topics


More posts

Rwanda hosts a two-day workshop for Negotiators of the High Ambition Coalition to End Plastic Pollution

Rwanda has from 14th to 16th February hosted a two-day workshop for negotiators of the High Ambition Coalition to End Plastic Pollution (HAC). The…

Read more →

LDCF3 Project’s Improved Cookstoves: A Dual Solution for Climate Change and Human Health

In a ground-breaking move towards sustainable living, the Rwanda Environment Management Authority (REMA) is making significant strides in the fight…

Read more →

From reluctance to acceptance: The LDCF3 Project beneficiaries embraces terraces for agricultural transformation

The beneficiaries of the Ecosystem/Landscape Approach to Climate Proof the Rural Settlement Programme of Rwanda, also known as LDCF3 Project, who…

Read more →

Rwanda welcomes historic COP28 decision to transition away from fossil fuels

The Government of Rwanda has welcomed the ground-breaking decision made at the 28th Conference of the Parties (COP28) to the United Nations Framework…

Read more →

Rwanda launches Carbon Market Framework to advance Climate Action for a Sustainable Future

Rwanda has today launched its National Carbon Market Framework in a significant stride towards a greener and more sustainable future. The framework…

Read more →

Over 45 professionals complete a capacity-building program in climate change analysis and reporting

Kigali, 17 November, 2023- Kigali, REMA, in collaboration with the African Institute for Mathematical Sciences in Rwanda(AIMS_Rwanda), celebrated the…

Read more →

REMA’s LDCF3 Project distributes 5,000 improved cookstoves to beneficiaries to tackle climate change

The Rwanda Environment Management Authority distributes 5,000 improved cookstoves to beneficiaries of the Landscape Restoration Approach to Climate…

Read more →

BIOFIN’s Technical Advisor on Environmental Finance visits Rwanda to foster stakeholder engagement

The Biodiversity Finance Initiative (BIOFIN)’s Technical Advisor on Environmental Finance for Africa, Mr. Bruno Mweemba recently visited Rwanda from…

Read more →

World Ozone Day: REMA recognizes students and lecturers with technologies and eco-friendly cooling solutions

Rwanda in September 2023 joined the rest of the world to mark the World Ozone Day with the theme “Montreal Protocol: Fixing the Ozone layer and…

Read more →