Ubutaka bwo ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi ni umutungo rusange wa Leta, ntawemerewe kubukoresha atabiherwe uruhushya na Ministeri y’Ibidukikije
Minisiteri y’ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) bari gukora ubukangurambaga bugamije kwibutsa Abaturarwanda bose ko bitemewe gushyira ibikorwa mu butaka bufatwa nk’ubuhumekero bw’ibiyaga n’imigezi, kuko ari umutungo rusange wa Leta.
Ubutaka buri muri metero 50 uvuye ku nkombe z’ibiyaga na metero 10 uvuye ku nkombe z’imigezi buri mu mutungo rusange wa Leta, hashingiwe ku iteka rya Minisitiri N°007/16.01 ryo kuwa 15/07/2010 rigena uburebure bw’ubutaka ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi bushyizwe mu mutungo rusange wa Leta.
Itegeko N°48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga Ibidukikije mu ngingo yaryo ya 42, rivuga ko bitemewe gushyira ibikorwa by’ubuhinzi cyangwa inyubako mu butaka buri muri izo metero.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko “Nta bikorwa cyangwa inyubako byemewe ku butaka buri muri iyo ntera, kereka ibikorwa bigamije kubungabunga inkombe z’ibiyaga n’imigezi, cyangwa ibindi bikorwa byemewe na Mnisitiri w’ibidukikije, kandi bigaragara ko ibyo bikorwa bitangiza ibidukikije, kandi hakaba habanje gukorwa inyigo y’isuzumangaruka (Environmental Impact Assessment) ku bidukikije”
Ubutaka bushyizwe mu mutungo rusange wa Leta buvugwa muri iryo teka bufatwa nk’igice gikomye. Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, avuga ko “inkengero z’ibiyaga n’imigezi iyo zitabungabunzwe neza, bigira ingaruka nyinshi zirimo ihumana ry’amazi y’ibiyaga n’imigezi biturutse ku bikorwa bya muntu bikorerwa mu nkengero za yo, ndetse no kwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima (inyamaswa n’ibimera) biba mu mazi y’ibiyaga n’imigezi no ku nkombe za byo”
Inyigo yakozwe na REMA muri 2008, yerekanye ko u Rwanda rufite ibiyaga 101 n’imigezi 863 (harimo imigezi minini 747 n’imigezi mito 116) ibarirwa uburebure bw’ibirometero 6462.
Mu mwaka wa 2019 nanone REMA yakoze indi nyigo (Guidance for Rational Management of Lakeshores Towards Sustainable Development in Rwanda), hagamijwe kwerekana uburyo ubutaka buri muri metero 50 uvuye ku biyaga bwakoreshwa mu kubibungabunga, ariko nanone Minisiteri y’Ibidukikije ibanje kubitangira uruhushya kugira ngo ubwo butaka bukoreshwe neza.
Ni inyigo yakorewe ku biyaga bya Kivu, Mugesera, Muhazi Rweru na Burera ikaba igaragaza inkombe z’ibiyaga zikwiye kubungabungwa mu maguru mashya hagendewe ku nkombe zifite ibishanga, izifite ubutaka buhanamye bushobora gutwarwa n’isuri, ndetse n’izifite ubutaka bworoshye.
Inkombe z’ibiyaga, nk’uko byagaragajwe n’iyo nyigo, ni ibice bibangamiwe bikeneye kubungabungwa, gukorerwaho ibikorwa by’ubushakashatsi, cyangwa ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage ariko mu gihe Minisiteri y’Ibidukikije yabitangiye uruhushya
Ikigo REMA kirasaba ubufatanye bw’Inzego za Leta, Abikorera, Imiryango Itari iya Leta ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, kurushaho kubungabunga no kurinda inkombe z’ibiyaga n’imigezi hagamijwe iterambere rirambye.
Topics
More posts
Rwanda has today launched its National Carbon Market Framework in a significant stride towards a greener and more sustainable future. The framework…
Kigali, 17 November, 2023- Kigali, REMA, in collaboration with the African Institute for Mathematical Sciences in Rwanda(AIMS_Rwanda), celebrated the…
The Rwanda Environment Management Authority distributes 5,000 improved cookstoves to beneficiaries of the Landscape Restoration Approach to Climate…
The Biodiversity Finance Initiative (BIOFIN)’s Technical Advisor on Environmental Finance for Africa, Mr. Bruno Mweemba recently visited Rwanda from…
Rwanda in September 2023 joined the rest of the world to mark the World Ozone Day with the theme “Montreal Protocol: Fixing the Ozone layer and…
Rwanda will no longer outsource calibration services for meteorology, hydrology and air quality monitoring equipment, as these services will from now…
Rwanda has on September 7, 2023 joined the rest of the world to mark the International Day of Clean Air for Blue Skies, which is celebrated annually…
The United Kingdom (UK) Minister of State for Development and Africa, Rt Hon Andrew Mitchell MP, commends Rwanda’s efforts to protecting the…
The Rwanda Environment Management Authority (REMA) has on 22nd and 23rd August 2023 conducted a guided tour for interested bidders in the five…