“Dufite Isi Imwe Rukumbi Tuyibungabunge Irusheho kuba nziza”- Imboni z’ibidukikije z’Akarere ka Bugesera
Bugesera, takiki ya 2 Kamena, 2022- Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) binyuze mu mushinga LDCFII cyahuje hamwe Imbini Z’ Ibidukikije, zisaga 533 zaturutse mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Bugesera. Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyari kigamije kubashishikariza kurengera ibidukikije no kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe kandi bakarushaho gukora ubukangurambaga.
Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa by’Icyumweru Cy’Ibidukikije cyatangiye 28 Gicurasi 2022 kigasozwa kuwa 05 Kamena 2022 ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije. Insanganyamatsiko y’ Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije mu mwaka wa 2022 (WED 2022) igira iti “Dufite Isi Imwe Rukumbi Tuyibungabunge/ Only One Earth”.
Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabasabye kubungabunga Isi batekereza kubazabakomokaho.
“Kwangiza ibidukikije bitugiraho ingaruka mbi. Birakwiye ko tugira uruhare mu kubungabunga Isi dutuye, kugira ngo abazadukomokaho bazasange ari nziza kdi itoshye. Abakigaragara bakora ibikorwa byo kwangiza ibidukikije, basa nkabari gutema ishami ry’igiti bicariye"
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Intara y’ Iburasirazuba, Jeanne Nyirahabimana, yabibukije ko bagomba gukora ubukangurambaga aho batuye n’ aho bari hose.
“Iyo ibidukikije byangiritse, ubuzima burononekara. Nyuma y’ ubutumwa twahawe mu ndirimbo no mu mukino buri wese agende acengeze muri bagenzibe umuco wo kubungabunga ibidukikije. Uko dukomeze ubukangurambaga ni ko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije byiyongera, Isi ikarushaho kuba nziza”
Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, Juliet Kabera, yashimye ubufatanye bw’ Intara y’ Iburasirazuba n’ Akarere ka Bugesera mu bikorwa byo kurengera ibidukikije biciye mu Imboni z'ibidukikije.
“Imboni z’ Ibidukikije ni umuyoboro mwiza w'ubukangurambaga aho batuye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y'ibihe. Turabashimira guhitamo kwita ku bidukikije, mukaba Imboni z’ibidikikije. Ibidukikije ni ibyacu, tugomba kubyitaho nabyo bikatugirira akamaro. Tugomba kwita ku isano kamere dufitanye n’ ibidukikije, dukoresha ku buryo burambye umutungo Kamere”
Imboni y’ Ibidukikije mu Murenge wa Rweru, Ntaganira Theogene, yashimiye iki gikorwa cy’ubukangurambaga, avuga ko we na bagenzi be bagiye gushyira akarusho mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije kandi ko bazaba imboni koko, nk’ uko twabihize.“Dufite Isi Imwe Rukumbi, Tuyibiungabunge Iruhseho kuba nziza” Iyi niyo ntego twihaye
Biciye mu ndirimbo no mu mukino "Ni Imwe Gusa", Abahanzi bo mu matsinda: Shalom Stars na Juru Live Band nabo batanze ubutumwa bwo kubungabura ibiyaga n'ibishanga, kurwanya isuri, guca amasashi na pulasitiki, kubungabunga amashyamba, gucunga neza imyanda, kubungabunga ikirere...
Mu butumwa bwatanzwe butandukanye basabwe:
END
Topics
More posts
Seven Executive Directors and Board Members of the World Bank who recently visited Rwanda commend Rwanda’s efforts and commitment towards…
Remarks by Minister of Environment Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya | Special Session of the UN Environment Assembly to Commemorate the Fiftieth…
The Fifth Session of the United Nations Environmental Assembly has today adopted a historic resolution to end plastic pollution. The resolution, which…
Inteko rusange ya gatanu y’umuryango w’abibumbye yiga ku bidukikije (UNEA 5.2) ibera i Nairobi muri Kenya, yemeje umwanzuro w’amasezerano mpuzamahanga…
Today we have adopted a landmark resolution, which created an International Negotiating Committee (INC) to develop a global treaty addressing plastic…
…
Rwanda has joined with Peru to lead negotiations on a draft resolution that will pave the way for an international legally binding agreement on marine…
In October 2020, the Rwanda Environment Management Authority in collaboration with the Rwanda Forestry Authority and the districts of Kamonyi, Nyanza,…
Amapaki asaga ibihumbi 70 y’amasashi yo gupfunyikamo yafatiwe mu ntara y’Amajyaruguru mu bihe bitandukanye yinjizwa mu Rwanda mu buryo bunyuranye…