Rubavu: Ubuziranenge bw’umwuka n’ubw'amazi y’Ikiyaga cya Kivu bwifashe gute?
Nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga (Volcanological Observatory of Goma) gitangaje amakuru y’uko ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyohereje abakozi bacyo mu karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu.
Ikigo REMA kiri kwifashisha imashini esheshatu ziyongera ku zo gisanzwe gikoresha mu gupima ubuziranenge bw’umwuka, kikanafata ibipimo byinshi ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu hagamijwe gupima ubuziranenge bwayo. Ibipimo byafashwe bigaragaza ko amazi y’Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by’ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byafashwe mu bihe byashize.
Gusa ibipimo byafashwe ku mwuka bigaragaza ko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, bikagaragarira mu ngano y’uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka (particulate matter) twagaragaye mu bipimo by’umwuka byafashwe kuva mu minsi itatu ishize. Kugabanuka k’ubuziranenge bw’umwuka muri ako karere ntibifitanye isano n’ikirunga cya Nyiragongo, ahubwo bifitanye isano n’ibikorwa bya muntu birimo ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya umwuka, ndetse no gucana inkwi n’amakara, ibyo bikaba ari byo bitera ubwiyongere bwa gazi ya sulfur dioxide (SO2) mu mwuka.
Bitewe n’uko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, abahatuye barashishikarizwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka. Abaturarwanda kandi barashishikarizwa gushyira muri telefoni zabo porogaramu ibafasha kubona amakuru ya buri kanya ku bipimo by’ubuziranenge bw’umwuka (Rwanda Air Quality Index) iboneka mu bubiko bya Google Play Store, cyangwa bagasura urubuga rwa internet aq.rema.gov.rw rubafasha kubona amakuru ya buri kanya y’ibipimo by’ubuziranenge bw’umwuka mu gihugu hose.
Ikigo REMA n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) bizakomeza gusuzuma ingaruka zose zishobora guterwa n’ikirunga cya Nyiragongo, hagenzurwa ibihumanya umwuka birimo nitrogen dioxide (NO2), ozone (O3), sulfur dioxide (SO2), particulate matter (PM), carbon monoxide (CO), na carbon dioxide (CO2).
Ikigo REMA kandi kizakomeza gufata ibipimo ku mazi y’ikiyaga cya Kivu muri ibi bihe ikirunga cya Nyiragongo kivugwaho kugaragaza ibimenyetso byo kongera kuruka, ibyavuye muri iryo sesengura bikazajya bitangarizwa Abaturarwanda.
Topics
More posts
Rwanda has on 14th November 2022 launched a new facility that will invest in climate action led by the public sector on the sidelines of COP27 in…
Rubavu, November 15th, 2022- From 14th to 15th November, The Rwanda Environment Management Authority conducted a two-day workshop to raise awareness…
Geneva, 10 November,2022 - The City Kigali received Wetland City Accreditation Award during the 14th Meeting of the Conference of the Contracting…
United Nations Climate Change Conference 27th Conference of Parties, Sharm El Sheikh, 8 November 2022
The President of the Republic of Rwanda, His Excellency Paul Kagame has on November 7, 2022 launched Ireme Invest at the United Nations Climate Change…
Rwanda will press for more ambitious climate action and share the country’s green investment opportunities at this year’s UN Climate Change Conference…
The Rwanda Environment Management Authority (REMA) and the United Nations Development Programme (UNDP) have today launched the “Landscape Approach to…
Kigali, 05th October,2022 – Development Partners, Public and Private institutions met for the Environment and Climate Change Thematic Working Group…
Business leaders for major companies, NGOs and Banks operating in Rwanda have pledged to accelerate the achievement of Rwanda’s high ambitious target…