Abatwara ibinyabiziga barasabwa kurwanya ihumana ry’ikirere riterwa n’imyotsi bisohora

Abatwara imodoka na moto mu Rwanda, n’abafite imashini zikoresha mazutu na lisansi barasabwa kurwanya ihumana ry’ikirere basuzumisha ibinyabiziga byabo uko bikwiye, kugabanya ingendo zitari ngombwa, kuzimya moteri z’ibinyabiziga igihe bihagaze no gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi aho bishoboka. Barabisabwa muri gahunda y’ubukangurambaga bwatangijwe na Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), Ikigo gishinzwe ibijyanye n’Isanzure (RSA) na Polisi y’u Rwanda.

Raporo z’igihugu ku mihindagurikire y’ibihe zitangwa ku bunyamabanga bw’amasezerano ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC) - ni ukuvuga First Biennial Update Report yatanzwe mu kwezi k’Ukuboza 2021 na Third National Communication yatanzwe mu 2018 - zombi zigaragaza ko myinshi mu myuka yongera ubushyuhe mu kirere cy’u Rwanda isohorwa n’imodoka na moto. Ubushakashatsi bwakozwe na REMA bugatangazwa mu 2017, nabwo bwerekanye ko imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu bihumanya umwuka mu mijyi y’u Rwanda.

Ibinyabiziga n’imashini bihumanya ikirere cyane ni ibidasuzumishwa uko bikwiye cyangwa bigakoresha mazutu na lisansi bitujuje ibipimo by’ubuziranenge. Ubu bukangurambaga bwiswe Ikinyabiziga kizima, Umwuka mwiza burahamagarira ababifite kubisuzumisha no gukoresha amavuta yujuje ibipimo by’ubuziranenge. Kubyubahiriza bizagira uruhare mu kugabanya imyuka yongera ubushyuhe mu kirere igateza imihindagurikire y’ibihe, ndetse binongere ubuziranenge bw’umwuka abantu bahumeka.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo REMA, Juliet Kabera agira ati “U Rwanda rwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bugenzura bukanatanga amakuru y’ako kanya ku buziranenge bw’umwuka, aturuka sitasiyo 23 ziri hirya no hino mu gihugu. Iryo koranabuhanga rigaragaza ibihumanya umwuka, kandi byinshi muri byo bifitanye isano n’imyotsi iva mu binyabiziga n’izindi mashini zikoresha lisansi na mazutu. Ni inshingano za buri wese gusuzumisha buri gihe ikinyabiziga cye, gukoresha lisansi na mazutu byujuje ubuziranenge, no gutangira gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi aho bishoboka kugira abantu bose bahumeke umwuka mwiza”

Yongeraho ko “Biteganyijwe ko umubare w’ibinyabiziga mu Rwanda uzikuba kabiri muri 2030, bityo ihumana ry’ikirere, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ikiguzi gifitanye isano n’umubyigano w’ibinyabiziga n’ubuzima nacyo kikaziyongera tudafashe ingamba zihuse”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera nawe yungamo agira ati “Uruhare rw’ibinyabiziga mu guhumanya umwuka mu mijyi ni runini. Ibinyabiziga byose mu Rwanda bigomba gukorerwa isuzuma n’Ikigo gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga hakanarebwa ingano y’imyotsi bisohora. Ikinyabiziga cyose gisohora imyotsi irengeje ibipimo byemewe nticyemewe mu Rwanda. Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda naryo ryatangiye gupima ingano y’imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga ryifashishije ibikoresho ngendanwa” 

Ihumana ry’ikirere riri mu mbogamizi zikomeye zugarije ubuzima bwa muntu. Kugeza ubu, 90% by’abatuye isi bahumeka umwuka wanduye, kandi abantu hafi miriyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zifitanye isano no guhumeka umwuka wanduye. Ihumana ry’ikirere rihombya isi miriyari 5 z’amadolari ya Amerika mu kwita ku ku buzima bw’abagerwaho ingaruka no guhumeka umwuka wanduye buri mwaka, kandi biteganyijwe ko kwangirika kw’akayunguruzo k’imirasire y’izuba biturutse ku bikorwa bya muntu bizagabanya umusaruro w’ubuhinzi ku gipimo cya 26% kugeza mu 2030. 

Mu mwaka wa 2012, impfu zisaga 2,200 zasanishijwe n’ihumana ry’ikirere, imibare ikagaragaza ko n’abivuje indwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero mu bigo nderabuzima byo hirya no hino mu gihugu biyongereye bava kuri 1,682,321 muri 2012, bagera kuri 3,331,300 mu 2015.

Mu kubungabunga ubuziranenge bw’umwuka, ubuzima bw’Abanyarwanda n’ibidukikije, Guverinoma y’u Rwanda mu 2015 yemeje ko ibinyabiziga bigomba gupimwa ingano y’imyotsi bisohora. Mu 2019 na 2020, Ikigo RSB cyatangaje ibipimo ngenderwaho by’ubuziranenge -  bw’umwuka, iby’ingano y’imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga, ndetse n’iby’amavuta akoreshwa n’ibinyabiziga - biri ku rwego rw’igipimo cya kane (Euro 4) ku mugabane w’Uburayi, bikaba bifatwa nk’ishingiro mu kugenzura ihumana ry’ikirere, gusuzuma no kugenzura ingano y’imyotsi ibinyanyabiziga bisohora hagamijwe kubungabunga ibidukikije, n’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Iteka rya Minisitiri rijyanye n’ihumana ry’ikirere rivuga ko umuntu ufite cyangwa ukoresha imashini ikoreshwa n’ibikomoka kuri peterori agomba kuyisuzumisha no kuyitaho kugira ngo idasohora imyotsi irengeje ibipimo byemewe. Itegeko ryerekeye kurwanya ihumana ry’ikirere mu Rwanda naryo rivuga ko umuntu wese ufite ikinyabiziga - gitwara abantu cyangwa ibintu - gisohora imyotsi agomba kugenzura ingano y’imyotsi gisohora.

Kureba amakuru yerekeye ubuziranenge bw’umwuka

Whatsapp

Topics


More posts

President Kagame attends Summit on Universal Health Care and Climate Action ahead of 74th UN General Assembly

Monday, 23 September 2019 - President Kagame joins other Heads of State and Government as well as Heads of Delegations from across the world for a…

Read more →

Rwanda Celebrates the World Ozone Day under the theme “32 Years and Healing"

Monday, 16 September 2019 - This Monday, Rwanda has joined the world to celebrate the Ozone day with the theme: "32 Years of Healing." This year's…

Read more →

Rwanda joins the rest of the world to celebrate the World Ozone Day 2019

Rwanda is this coming Monday joining the rest of the world to celebrate the World Ozone Day celebrated under the theme “32 years and healing”. The day…

Read more →

Rwanda hosts first National Circular Economy Forum to advance green growth

The Ministry of Environment and partners from across government have hosted the inaugural National Circular Economy Forum to fast-track Rwanda’s…

Read more →

Stakeholders Commend Progress for the Rehabilitation of Gishwati – Mukura Landscape

Stakeholders have commended the good progress for the rehabilitation of Gishwati – Mukura landscape – an area that was transformed into a national…

Read more →

Districts are encouraged to press ahead with the implementation of the ‘green economy’ plans – Report on Climate Change Vulnerability Assessment

 Kigali, 26 June, 2019 – The Rwanda Environment Management Authority (REMA) has disseminated the findings of the 2018 Climate Change Vulnerability…

Read more →

“Convert Plastic Waste Challenges to Opportunities”  - DG Coletha Ruhamya

Kigali, 25 June, 2019- The Director General  of Rwanda Environment Management Authority (REMA), Eng. Coletha U. Ruhamya attended the World without…

Read more →

Rwanda Launches Coolease Scheme to Promote Adoption of Energy Efficient and Climate Friendly Cooling Solutions

Rwanda’s Business Development Fund (BDF), in partnership with the Rwanda Green Fund (FONERWA), UN Environment’s United for Efficiency initiative and…

Read more →

Rwanda Introduces New Environment and Climate Change Policy

The Government of Rwanda, through the Ministry of Environment, has introduced a new Environment and Climate Change Policy to better prepare the…

Read more →