“Dufite Isi Imwe Rukumbi Tuyibungabunge Irusheho kuba nziza”- Imboni z’ibidukikije z’Akarere ka Bugesera
Bugesera, takiki ya 2 Kamena, 2022- Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) binyuze mu mushinga LDCFII cyahuje hamwe Imbini Z’ Ibidukikije, zisaga 533 zaturutse mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Bugesera. Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyari kigamije kubashishikariza kurengera ibidukikije no kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe kandi bakarushaho gukora ubukangurambaga.
Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa by’Icyumweru Cy’Ibidukikije cyatangiye 28 Gicurasi 2022 kigasozwa kuwa 05 Kamena 2022 ku Munsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije. Insanganyamatsiko y’ Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije mu mwaka wa 2022 (WED 2022) igira iti “Dufite Isi Imwe Rukumbi Tuyibungabunge/ Only One Earth”.
Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabasabye kubungabunga Isi batekereza kubazabakomokaho.
“Kwangiza ibidukikije bitugiraho ingaruka mbi. Birakwiye ko tugira uruhare mu kubungabunga Isi dutuye, kugira ngo abazadukomokaho bazasange ari nziza kdi itoshye. Abakigaragara bakora ibikorwa byo kwangiza ibidukikije, basa nkabari gutema ishami ry’igiti bicariye"
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Intara y’ Iburasirazuba, Jeanne Nyirahabimana, yabibukije ko bagomba gukora ubukangurambaga aho batuye n’ aho bari hose.
“Iyo ibidukikije byangiritse, ubuzima burononekara. Nyuma y’ ubutumwa twahawe mu ndirimbo no mu mukino buri wese agende acengeze muri bagenzibe umuco wo kubungabunga ibidukikije. Uko dukomeze ubukangurambaga ni ko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije byiyongera, Isi ikarushaho kuba nziza”
Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, Juliet Kabera, yashimye ubufatanye bw’ Intara y’ Iburasirazuba n’ Akarere ka Bugesera mu bikorwa byo kurengera ibidukikije biciye mu Imboni z'ibidukikije.
“Imboni z’ Ibidukikije ni umuyoboro mwiza w'ubukangurambaga aho batuye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y'ibihe. Turabashimira guhitamo kwita ku bidukikije, mukaba Imboni z’ibidikikije. Ibidukikije ni ibyacu, tugomba kubyitaho nabyo bikatugirira akamaro. Tugomba kwita ku isano kamere dufitanye n’ ibidukikije, dukoresha ku buryo burambye umutungo Kamere”
Imboni y’ Ibidukikije mu Murenge wa Rweru, Ntaganira Theogene, yashimiye iki gikorwa cy’ubukangurambaga, avuga ko we na bagenzi be bagiye gushyira akarusho mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije kandi ko bazaba imboni koko, nk’ uko twabihize.“Dufite Isi Imwe Rukumbi, Tuyibiungabunge Iruhseho kuba nziza” Iyi niyo ntego twihaye
Biciye mu ndirimbo no mu mukino "Ni Imwe Gusa", Abahanzi bo mu matsinda: Shalom Stars na Juru Live Band nabo batanze ubutumwa bwo kubungabura ibiyaga n'ibishanga, kurwanya isuri, guca amasashi na pulasitiki, kubungabunga amashyamba, gucunga neza imyanda, kubungabunga ikirere...
Mu butumwa bwatanzwe butandukanye basabwe:
END
Topics
More posts
The Gouvernement of Rwanda has launched a cook stove testing laboratory which will also be used for testing of other aspects of renewable energies.
T…
Rwanda Environment Management Authority (REMA) has received computing equipment that will be used for enhancing the Greenhouse Gases (GHG) national…
U Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera akayunguruzo k’imirasire y’izuba wizihijwe tariki 16 Nzeri 2020…
Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA kuri uyu wakane tariki 10 Nzeri 2020 cyatangiye igenzura ku iyubahirizwa ry’itegeko ribuza ikorwa,…
Rwanda has joined the rest of the world to mark the first-ever International Day of Clean Air for blue skies. The day calls upon all of us, from…
Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wagatandatu tariki 05/09/2020 batangiye igikorwa cyo…
Rwanda recognizes air pollution in cities and at national level as a serious environmental and health threat. According to estimates from the World…
Kigali, Tariki 04 Nzeri 2020 – Uyu mwaka u Rwanda ruzifatanya n’isi kwizihiza ku nshuro ya mbere umunsi mpuzamahanga w’Umwuka Mwiza n’ Ikirere Gikeye.…
Sixteen students from the University of Rwanda who were funded by the Rwanda Environment Management (REMA) under the Landscape Approach to Forest…