Check Mail |  English |  Kinyarwanda 
26.10.2015 15:43 Age: 1 year

U Rwanda rwakiriye inama y’Umushinga wo Kubungabunga Ibidukikije Harwanywa Ubukene

 

Intumwa zigera kuri 70, zihagarariye Ibihugu by’Afurika birindwi biterwa inkunga n’Umushinga wo Kubungabunga Ibidukikije Harwanywa Ubukene (Poverty Environment Initiative-PEI), Ibiro bya PEI muri Afurika ndetse n’ Ikigega gitera inkunga uyu mushinga; ziteraniye i Kigali kuwa 26-30 Ukwakira 2015, mu nama ngarukamwaka ihuza ibihugu by’Afurika biterwa inkunga n’uyu mushinga.

 

Iyi nama iraganira ku ntambwe imaze guterwa mu bijyanye no kwinjiza mu igenamigambi ry’ibihugu no gushyira mu bikorwa gahunda zo kurengera ibidukikije no kurwanya ubukene hagamijwe kuzamura abatishoboye.Iyi nama kandi irarebera hamwe uburyo izi gahunda zifasha ibihugu gukoresha umutungo kamere no kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye (Environmental sustainability).

 

Iyi nama y’iminsi itanu yateguwe n’ Ibiro by’Umushinga wo Kubungabunga Ibidukikije Harwanywa Ubukene muri Afurika (PEI Africa) ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA).Iyi nama iraha Ibihugu by’Afurika biterwa inkunga n’uyu mushinga harimo n’u Rwanda umwanya wo kuganira ku   bikorwa byagezeho, amasomo rwabivanyemo ndetse n’ibiteganyijwe mu bijyanye no kwinjiza gahunda zo kuzamura abatishoboye no kubungabunga ibidukikije mu igenamigambi na politiki zabyo.

 

Avuga kuri iyi nama, Dr. Mukankomeje Rose, Umuyobozi Mukuru wa REMA yagize ati: “Aya ni amahirwe u Rwanda rubonye yo kugeza ku bindi bihugu amasomo twavanye mu gushyira ku isonga gahunda na politike zo kuzamura abatishoboye no kubungabunga ibidukikije mu igenamigambi ry’Igihugu cyacu”.

 

Yongeyeho ati:”Uyu kandi ni umwanya tubonye kugira ngo tugeze ku bandi ibyo u Rwanda rwagezeho mu gushyiraho Ikigega cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije no Guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (FONERWA), dore ko iki kigega kimaze kugeza inzego zitandukanye kuri byinshi”.

 

Hateganyijwe kandi ko abitabiriye iyi nama bazagira umwanya wo guhugurwa ku bijyanye no guteganya mu ngengo y’imari n’igenamigambi ry’ibihugu byabo ibikorwa byo gucunga neza umutungo kamere hitabwa ku bakene.

 

Ku munsi wa nyuma w’iyi nama, abayitabiriye bazasura Umudugudu w’Ikitegererezo wa Muyebe, uherereye mu Karere ka Muhanga; mu rwego rwo  kwiga uburyo bwo kubungabunga ibidukikije no gukoresha neza umutungo kamere bwagaragarijwe mu midugudu y’ikitegererezo yubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu nzego zitandukanye zirimo na REMA.

 

Umudugudu w’ikitegererezo wa Muyebe ugizwe n’amazu 105 kandi uracyaguka. Gahunda yo kubungabunga ibidukikije no gukoresha neza umutungo kamere yakorewe muri uyu mudugudu binyujijwe mu gushyiriraho abawutuye uburyo bwo gufata amazi y’imvura no gukoresha biogas yafashije abawutuye kuva mu bukene, kugira imibanire myiza ndetse no gukorera hamwe.

 

Mu nka 210 zagabiwe abatuye Umudugudu wa Muyebe hagamijwe kubafasha kubona amase akenerwa mu gukora biogas n’amata yo kuzamura imibereho yabo, habyawe inyana 145 zizashyikirizwa indi miryango itishoboye 145. Umuhango wo gushyikiriza izi nyana iyi miryango itishoboye uzabera  muri iki gikorwa cyo gusura Umudugudu wa Muyebe giteganyijwe kuwa 30/10/2015.Kugabira izi nyana imiryango itishoboye bigamije gushyira mu bikorwa Gahunda ya “Gira Inka Munyarwanda”.

 

Umushinga wo Kubungabunga Ibidukikije Harwanywa Ubukene (Poverty-Environment Initiative) uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita kw’Iterambere (UNDP) n’Iryita ku Kurengera Ibidukikije (UNEP). Uyu mushinga utera inkunga ibihugu bitandukanye kw’Isi mu bijyanye na gahunda zo kwinjiza mw’igenamigambi ndetse n’ingengo y’imari y’ibihugu ibikorwa byo kurengera ibidukikije no kurwanya ubukene. Ikigamijwe n’uyu mushinga ni uguteza imbere imicungire myiza y’ibidukikije n’umutungo kamere harwanywa ubukene kandi hitabwa ku buringanire bw’Umugabo n’Umugore.

 

Umushinga PEI ugamije kandi gufasha ibihugu gucunga neza no kongera inyungu zikomoka ku mutungo kamere, bityo bikagera ku ntego z’iterambere, cyane cyane intego yo kurwanya ubukene no kwihaza mu biribwa.

 

Umushinga PEI ubu utera inkunga gahunda zo kubungabunga ibidukikije harwanywa ubukene mu bihugu birindwi by’Afurika, ari byo: BurkinaFaso, Malawi, Mali, Mauritania, Mozambique, u Rwanda na Tanzania. Uyu mushinga kandi uha ubufasha mu rwego rwa tekinike ibihugu bya Botswana, Kenya na Uganda.

 

Umushinga wa PEI mu Rwanda watangijwe mu Kuboza 2005 ugamije gufasha u Rwanda kwinjiza ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ibihe muri politiki na gahunda z’iterambere ry’igihugu.

 

Kuva mu 2008, uyu mushinga watangiye gahunda yo kwinjiza ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ibihe muri Gahunda y’Imbaturabukungu ya mbere (EDPRS I) yatangiye mu 2008 ikarangira mu 2012.Cyakora, kuva muri Nyakanga 2013, uyu mushinga wiyemeje gukomeza gufasha u Rwanda no bijyanye na Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II), ubu bufasha bukazageza muri Kamena 2018.

 

Ibindi bisobanuro

 

Ku mugereka murahasanga inyandiko ngufi ikubiyemo amakuru arambuye ku bijyanye n’Umudugudu w’Ikitegererezo wa Muyebe

 

Ibindi bisobanuro kuri iyi nama mwabisanga kuri www.rema.gov.rw

 

Andi makuru ku bijyanye n’Umushinga wa PEI mu Rwanda mwayasanga kuri http://www.rema.gov.rw/index.php?id=112

 

Andi makuru kuri iyi nama

 

ü  Aho inama ibera: Villa Portofino Hotel, Nyarutarama, Kigali

ü  Umunsi n’isaha: 26-29 Ukwakira 2015, kuva 8h30’

ü  Kuwa 30 Ukwakira 2015: Igikorwa cyo gusura Umudugudu w’Ikitegererezo wa Muyebe (Guhaguruka ku Cyicaro cya REMA:7h00’)

 

 

Mu gihe mukeneye “interviews”cg ibindi bisobanuro mushobora guhamagara Clarisse KAWERA, « Communications &Public Relations Officer », REMA ; kuri 0788273000 cg mukamwandikira kuri ckawera@rema.gov.rw