Check Mail |  English |  Kinyarwanda 
01.02.2017 08:56 Age: 19 days

02 Feb 2017:World Wetlands Day

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU                                                      

Kigali | 02 Gashyantare 2017

 

Umunsi Mpuzamahanga w’Ibishanga: Twizihize akamaro k’ibishanga byacu mu kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza

 

Uyu munsi kuwa 2 Gashyantare 2017, u Rwanda rwifatanyije n'isi yose  kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ibishanga, umunsi wizihizwa buri mwaka mu rwego rwo kugaragariza abatuye isi akamaro k'ibishanga mu mibereho myiza yabo.

 

Uyu mwaka, uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ibishanga Bifashwe Neza bidufasha Kugabanya Ingaruka Ziterwa n’Ibiza". Iyi nsanganyamatsiko igamije gukangurira abatuye Isi bose gufata neza ibishanga kubera akamaro k’umwihariko bifite mu kubika no kuyungurura amazi, bikadufasha kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza birimo imyuzure n’amapfa, bigenda byiyongera bitewe ahanini n’imihindagurikire y’ibihe.

 

Mu kwizihiza uyu munsi, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga ibidukikije (REMA) kirakangurira abaturarwanda bose gufata neza ibishanga bagabanga ibikorwa bibyangiza kugira ngo bibashe kuturinda ibiza.

 

Avuga kuri uyu Munsi w'Ibishanga, Eng. Coletha Ruhamya, Umuyobozi Mukuru wa REMA, yagize ati: « Mu Rwanda ibishanga byugarijwe n’ababyigabiza bagakoreramo ubuhinzi bukozwe nabi,  ababicukuramo ibumba n’umucanga, abamenamo imyanda ndetse n’abubaka mu bishanga, n’ibindi. Abanyarwanda barahamagarirwa gukora ibikorwa bitangiza ibishanga hagamijwe kubibungabunga kugira ngo bigire uruhare mu kugabanya ingaruka z’ibiza duhura na byo muri iyi minsi. »

 

Mu gihe cy’imvura ibishanga bibika amazi bikarinda imyuzure. Mu gihe cy’izuba, usanga abaturage benshi bayobotse ibishanga mu gushaka amazi meza yo gukoresha mu bikorwa bitandukanye, kubera ubushobozi byihariye mu kubika amazi no kuyayungurura. Ibishanga kandi ni uburyo bw’ibanze bwo gufata imwe mu myuka ihumanya ikirere, bikadufasha guhangana no gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Cyakora, ikibabaje nuko abantu benshi batazi aka kamaro k’ibishanga, bityo bikaba bibangamiwe n’ubwiyongere bw’abaturage bakeneye ubutaka bwo guhinga n’amazi akenerwa mu bikorwa bitandukanye.

 

Muri iki gihe ibiza byarushijeho kwiyongera, akenshi bitewe no guhinduka kw’ikirere n’ibihe. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mazi (UN-Water) ryerekana ko 90% ry’ibiza ari ibishingiye ku mazi (imyuzure, inkangu, etc.). Raporo ya 5 y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mihindagurikire y’Ibihe “Intergovernmental Panel on Climate Change” (IPCC) yasohotse mu 2014 yerekanye ko hateganyijwe ko ibiza bizarushaho kwiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.

 

Mu Rwanda na ho biragaragara ko ibiza bigenda byiyongera bikica abantu binangiza ibikorwa remezo, imyaka, ibidukikije n’ibindi. Raporo ya Minisiteri ishinzwe Impunzi no Kurwanya Ibiza yasohotse mu 2015 (The National Risk Atlas of Rwanda, MIDIMAR 2015) yagaragaje ko guhangana n’ingaruka z’ibiza birimo imyuzure n’amapfa bishobora kuzatwara u Rwanda amafaranga arenze miliyari ijana, aruta kure ashorwa mu bikorwa by’ubuhinzi mu Rwanda.

 

Iyi raporo kandi yerekanye ko uturere twibasirwa cyane n’inkangu n’imyuzure mu Rwanda ari  utwo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba aritwo Nyabihu, Ngororero, Rubavu, Musanze, Burera, na Gakenke. Iri sesengura ryagaragaje kandi ko amapfa yibasira cyane uturere tw’i Burasirazuba bw’Igihugu aritwo Kayonza, Gatsibo, Kirehe, Nyagatare, Rwamagana, Ngoma na Bugesera.

 

Eng. Ruhamya akomeza agira ati : « Gufata neza ibishanga byadufasha kugabanya ingaruka z’ibiza,cyane cyane imyuzure ikomeje kutugiraho ingaruka mu buryo butandukanye ikadutwara ubuzima ndetse ikanatwangiriza imyaka (ibihingwa), bityo ikagabanya ubushobozi bwacu bwo kwihaza mu biribwa. »

 

Yongeyeho ati: « Turakangurira abaturarwanda kubungabunga ibishanga, tukabibyaza umusaruro ku buryo burambye. Birakwiye ko buri wese yumva ko iterambere rirambye Igihugu cyacu cyifuza kugeraho rishingiye  ku gufata neza ibishanga. »

 

Mu Rwanda hari ibishanga bigera kuri 860, biri ku buso bungana na hegitari  278,536, zihwanye na 10.6% by’ubuso bw’Igihugu. Mu Rwanda, ibishanga bifite uruhare rukomeye mu buhinzi, uruhare mu kurwanya isuri n’imyuzure, kuyungurura amazi n’ibindi. Bityo, Guverinoma y 'u Rwanda kandi irashishikariza abaturarwanda kwitabira no gushyigikira ibikorwa bigamije gusubiranya ibishanga byangiritse mu gihugu cyacu.

 

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ibishanga hateganyijwe ubukangurambuga bujyanye n'insanganyamatsiko y'uyu mwaka buri gukorerwa mu bitangazamakuru bitandukanye. Ubutumwa bujyanye n’iyi nsanganyamatsiko bwanatanzwe mu biganiro byakozwe mu muganda ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Mutarama 2017.

 

ICYO WAMENYA KU MUNSI MPUZAMAHANGA W'IBISHANGA

 

Umunsi Mpuzamahanga w'Ibishanga wizihizwa ku isi buri tariki ya kabiri Gashyantare. Ni umunsi wizihizwa hazirikanwa isinywa ry’Amasezerano Mpuzamahanga yo kurengera Ibishanga bifite akamaro ku rwego mpuzamahanga (Ramsar Convention on wetlands of International Importance) yasinyiwe mu Mujyi wa Ramsar mu Gihugu cya Irani tariki ya 02 Gashyantare 1971.

 

U Rwanda rwemeje burundu ayo masezerano tariki ya 29 Ukuboza 2003.

 

Ibindi bisobanuro

 

Mukeneye andi makuru ajyanye n'uyu munsi mwahamagara KAWERA Clarisse, Umukozi Ushinzwe Itangazamakuru no kumenyekanisha ibikorwa bya REMA kuri +250783810145 cyangwa mukamwandikira ubutumwa bwa e-mail kuri ckawera@rema.gov.rw